Kigali: Nyamulinda Pascal ntakiri Meya w’umujyi wa Kigali, yeguye

Guhera tariki 10 Mata 2018, Nyamulinda Pascal wari umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yatanze ibaruwa yegura ku mirimo ya Meya w’Umujyi. Yari amaze kuri ubu buyobozi umwaka urengaho hafi amezi abiri. Perezida wa njyanama avuga ko ategujwe.

Amakuru y’iyegura rya Meya Nyamulinda yamenyekanye kuri uyu wa gatatu tariki 11 Mata 2018 n’ubwo yatanze ubwegure bwe kuri uyu wa kabiri tariki 10 Mata 2018 nkuko Perezida wa Njyanama y’Umujyi wa Kigali, yabitangarije intyoza.com ku murongo wa terefone.

Yagize ati ” Yego nibyo yeguye. Ntabwo yeguye kuko yabisabwe ahubwo ni urwandiko yanditse ku giti cye ejo ( ku wa kabiri tariki 10 Mata 2018).”

Rutabingwa Athanase, Perezida wa Njyanama y’Umujyi wa Kigali yakomeje avuga ko mu gihe Nyamulinda atakiri mu mwanya w’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ngo araba asimbuwe by’agateganyo n’umuyobozi w’Umujyi wungirije ushinzwe ubukungu mu gihe hategerejwe kubona undi.

Nyamulinda Pascal, yatorewe kuyobora umujyi wa Kigali avuye mu kigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu-NIDA, ajya ku buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari tariki 17 Gashyantare 2017 aho yari asimbuye Mukaruriza Monique wahawe indi mirimo yo kujya guhagararira igihugu hanze( Ambassador).

Munyaneza Theogene / intyoza.cm 

Umwanditsi

Learn More →