Kamonyi-Runda: Bibutse ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi hanashyirwa indabo mu mugezi wa Nyabarongo

Abaturage b’Umurenge wa Runda kuri iki cyumweru tariki 15 Mata 2018 bibutse ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Umuhango wo kwibuka wabanjirijwe n’urugendo rwavuye ku Murenge rukagera kuri Nyabarongo. Aha hibukwaga inzira y’umusaraba abishwe bacishijwemo bajyanwa Nyabarongo.

Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Runda byabaye kuri iki cyumweru tariki 15 Mata 2018. Uyu muhango witabiriwe n’abatuye Runda, abahavuka baba ahandi, abayobozi batandukanye hamwe n’inshuti z’abanyerunda. Iyi tariki irakomeye cyane ku banyerunda by’umwihariko abarokotse Jenoside kuko aribwo ubwicanyi bwakajije umurengo muri aka gace kahoze ari Komine Runda.

Umuhango wo kwibuka wabimburiwe n’urugendo rwahereye kubiro by’Umurenge wa Runda( hahoze ari Komini Runda) mu masaha y’i saa yine, rugera kuri Nyabarongo aho abatutsi batari bacye bishwe urw’agashinyaguro bakajugunywa muri uru ruzi. Uru rugendo rwashushanyaga inzira y’umusaraba, inzira y’ububabare abishwe banyuzemo.

Kuri Nyabarongo, Muzehe Ncogoza yibukije abitabiriye uru rugendo ko abatutsi bo mucyahoze ari Komini Runda n’abandi bari bahahungiye bishwe urupfu rubi, ko bamwe mu bicwaga babamanukanaga bakaza kubata muri Nyabarongo abandi bakahabicira ndetse abagize ngo baracika bakabirukaho bakabicira aho babafatiye mu bisambu.

Padiri mukuru wa Paruwasi Ruyenzi mu isengesho.

Nyuma y’aya mateka atamaze umwanya munini ku ruzi, Padiri mukuru muri Paruwasi Gatolika ya Ruyenzi yafashe umwanya arasenga, asaba Imana kwakira mu biganza byayo abishwe. Yasabye kandi ngo buri wese yisuzume, yumve ko kubaho ku muntu kuri mu maboko y’uwamuremye, ko bityo ntawe ukwiye kugambirira kuvutsa undi ubuzima.

Hashyirwa indabo muruzi.

Abayobozi batandukanye babimburiye abandi kujya gushyira indabo mu ruzi rwa Nyabarongo, hibukwa ndetse hazirikanwa abatutsi bishwe bakajugunywamo. Nyuma y’abayobozi hakurikiyeho abaturage bose hanyuma y’uyu muhango uhumuje bakomereza igikorwa cyo kwibuka cyabereye ku Kibuga cy’umupira cya Runda.

Nyuma y’ijambo ry’ikaze rya Gitifu w’Umurenge wa Runda Mwizerwa Rafiki, ku bitabiriye uyu Muhango, aho yashimiraga buri wese waje gufata mu mugongo abanyerunda by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abayobozi batandukanye bagize ubutumwa baha imbaga y’abaturage yitabiriye uyu muhango.

Gitifu w’Umurenge wa Runda aha ikaze abaje gufata mu mugongo Abanyerunda.

Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Kamonyi mu butumwa yatanze, yagize ati ” Aya ni amateka yacu, kandi kuyagarukaho, kwibuka, ni ugupfundura ipfundo rituma kwiyubaka tubigeraho, rituma ubumwe mu banyarwanda bwongera bugasugira bugasagamba, kandi abanyarwanda twifuza ko bugomba kuba ubumwe bw’inganzamarumbo.”

Uwari ahagarariye Ibuka mu Karere.

Uhagarariye CNLG mu Karere yagize ati ” Nyuma y’amahano ya Jenoside yakorewe abatutsi, twabonye ubudasa bwa Leta y’u Rwanda, twabonye ibyo twakwita nk’ibitangaza yakoze, ndetse ihera ku kintu kijyanye no kubakira u Rwanda ku bumwe n’ubwiyunge.”

Uhagarariye CNLG muri Kamonyi.

Yakomeje agira ati” Ko Leta ntacyo itakoze, igihe tukibona mu Karere amagambo asesereza abarokotse Jenoside, igihe tukibona abangiza imyaka y’abarokotse Jenoside, igihe tukibona n’ahandi mu gihugu aho abantu bifata bagatema inka z’abarokotse Jenoside, n’ibindi tujya twumva byo kwangiza inzibutso, ibyo byo twabifata nk’iki!? Leta ntabwo izananirwa kubaka igihugu, ariko irashaka kucyubaka ishingiye ku baturage bazira ayo macakubiri, bazira ingengabitekerezo.”

Yasabye kandi abatarahinduka nubwo ngo ari bake ko buri wese yikebuka ariko asaba by’umwihariko abazi ahajugunywe imibiri y’abishwe muri Jenosi kuherekana. Yasabye ubufatanye bwa buri wese mu gushaka aho ibimenyetso bya Jenoside biri bigashyingurwa ahabugenewe, bigafasha kubungabunga neza amateka ya Jenoside.

Mayor Alice Kayitesi.

Alice Kayitesi, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yagarutse ku gusaba buri wese kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ahereye ku bimaze kugaragara mu karere ayoboye, yagize ati” Kugeza ubu mu Karere hamaze kugaragara ingengabitekerezo mu buryo 9 harimo guhohotera abacitse ku icumu, kubibasira, bagirirwa nabi, imyaka yabo ikarandurwa cyangwa se ikibasirwa, harimo amagambo mabi harimo n’ibindi. Mbona bidakwiriye, ndasaba buri wese kugira uruhare mu guhagarika bene ibyo bikorwa ndetse no gutanga amakuru ku gira ngo aho bigaragara bikurikiranwe n’inzego zibifitiye ububasha.”

Hacanywe urumuri rw’icyizere.

Muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 hashimiwe by’umwihariko ingabo z’u Rwanda zagize uruhare rukomeye mu guhagarika Jenoside n’umusanzu ukomeye zikomeje ku garagaza mu kubanisha abanyarwanda ndetse no guhangana n’ibibazo bibangamiye imibereho yabo. Hashimwe kandi intambwe imaze guterwa n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu mu kubanisha abanyarwanda nta vangura binyuze muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ku ntambwe ikomeye y’ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi byinshi bimaze gukorwa biha icyizere cy’ubuzima buri wese.

Abaturage bitabiriye ku bwinshi ku buryo benshi bahagaze abandi bakicara mu twatsi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →