Kamonyi-Runda: Abantu bataramenyekana bashyize amazirantoki mu isafuriya y’urugo rubamo SEDO

Mu Mudugudu wa Nyagacyamo, Akagari ka Muganza mu Murenge wa Runda kuri uyu wa 16 Mata 2018 mu masaha y’umugoroba abantu bataramenyekana binjiye mu gipangu kibamo umukozi w’Akagari(SEDO) bafata isafuriya itekerwamo bayishyiramo umwanda w’umuntu(amazirantoki).

Amakuru bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Muganza ho mu Murenge wa Runda bahaye intyoza.com aho ndetse yemezwa n’ubuyobozi bw’aka Kagari, ahamya ko isafuriya itekwamo yarimo amazi mu gikoni y’umwe mu bantu batatu mu gipangu kibamo umukozi w’Akagari (SEDO) yashyizwemo amazirantoki n’abantu batazwi.

Amakuru yabanje kugera ku intyoza yahamyaga ko iyi safuriya ari iya SEDO ariko ubwo umunyamakuru yamuhamagaraga yabihakanye avuga ko ari iy’umwe mubo babana mu gipangu, ko gusa ibyo yabonye ari ubugome nubwo ngo nta wafashwe.

Yagize ati” Ntabwo ari njye babikoreye, ni abantu tubana. Ejo ( tariki 16 Mata 2018) nibwo babikoze. Nka ni mugoroba, nibwo umuntu yatashye asanga nyine bashyize amazirantoki mu isafuriya ye, baraza nyine bibaza ibyo aribyo birabashobera.”

Akomeza agira ati” Baje ari nka saa kumi n’ebyiri n’igice bagiye guteka, umwe agiye mu gikoni ayanyereramo. Amwe bayashyize mu isafuriya, andi bayashyira aho ngaho ku ruhande, ariko nyine ni ikibazo. Isafuriya yarimo amazi, bayashyiramo.”

SEDO, yatangarije umunyamakuru kandi ko mu nama yabaye abaturage baganirijwe n’ubuyobozi ndetse abo bakeka bakaba basabwe na Polisi ikorera mu Murenge wa Runda kuyitaba. Avuga kandi ko asanga ibi bintu ari ubugome bugamije guteza umutekano muke aho hantu. Mu mezi agera muri ane amaze aha hantu ibi ngo ni ubwambere abibonye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi-Runda: Abantu bataramenyekana bashyize amazirantoki mu isafuriya y’urugo rubamo SEDO

  1. AMANI BANZUBAZE April 22, 2018 at 8:59 am

    Abantu baza kwa SEDO gushyira amazirantoki mu bitekwamo ni abo kugaya. Begere SEDO niba hari ikitagenda neza bafatanye kugikemura. Amani BANZUBAZE.

Comments are closed.