Kamonyi: Rwiyemezamirimo yangije Umuhanda n’amazi by’Abaturage, baratabaza ubuyobozi

Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Sheri, Umurenge wa Rugarika barasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi kubatabara. Gutabaza kw’aba baturage ngo gushingiye ku kuba Happy Place Company Ltd yinura ikanacukura umucanga mu birombe yarasatiriye ibikorwa remezo birimo umuhanda ukangirika none n’impombo z’amazi yageraga mu ngo zabo nazo zikaba zacitse.

Abatuye Ubudugudu wa Gatovu, Kagangayire by’umwihariko n’abatuye bakanakorera mu gasantere k’ubucuruzi ka Mugomero ho mu Murenge wa Rugarika, barasaba ubuyobozi kubatabara kubwo kwangirizwa ibikorwa remezo birimo umuhanda n’impombo z’amazi.

Abaturage baganiriye n’umunyamakuru w’intyoza.com bashinja Happy Place Company Ltd icukura umucanga mu birombe kuba yaracukuye igasatira umuhanda ukangirika ndetse impombo z’amazi bavomaga nazo zikaba zamaze gucika ubu bamwe bakaba nta mazi bafite.

Umwe muri aba baturage utashatse gutangaza amazina ye wasanzwe aho yavomaga amazi ku matiyo yacitse yagize ati” Ibi ndabibona nk’akarengane! Ubuyobozi nibwo buzi ibyo bwavuganye n’uwacukuye uyu mucanga ari nawe watwangirije kuko gusatira umuhanda wacu byatumye wangirika, aya matiyo y’amazi nayo dore yacitse mu ngo nta mazi, n’aha turimo kwirwanaho bamaze kuvuga ko bagiye kuyafunga, none turaba abande!? Ubuyobozi nibwo bwadutabara.”

Francis Gatare, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Mine, Gaze na Peterori yabwiye intyoza.com ko bibabaje kuba ibikorwa remezo nk’ibi byakorwa hanyuma ahantu hakangirika kandi abayobozi bahari.

Ubwo yabwirwaga ko ahacukuwe umucanga hagiye kumara amezi hafi atanu hadakorerwamo kandi ibikorwa remezo byangirika, Gatare yagize ati” Arikose aho hantu nti hagira ubuyobozi, ubw’Akagari, Umurenge, ubwo ibintu birangirika nk’uko nguko bikagenda ntawe ubibona!? Birantangaje kumva y’uko hashize igihe abaturage bataka hari abayobozi kandi ntacyo barabibafashamo.” Akomeza avuga ko agiye gusaba abakozi b’iki kigo kugera aha hantu hakarebwa icyakorwa.

Alice Kayitesi, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yabwiye umunyamakuru w’intyoza.com ko Happy Place Company Ltd yacukuye aha hantu, inasanzwe ifite ibirombe bitari bike ko yamaze gufatirwa ibyemezo bizatuma ikosora ibyo yangije. Iyi Kampani kandi ngo yanamaze gucibwa amande ku bw’imikorere itanoze yayigaragayeho yo gucukura isatira umuhanda.

Yagize ati ” Ubu turi kuwa gatatu tariki 25 Mata 2018, Happy Place Company Ltd twari twamuhagaritse, yari amaze nk’iminsi nk’itatu adakora. Twamusabye y’uko aba ahagaze akabanza agasana ibikorwa remezo byangiritse, harimo n’amande y’ibihumbi 200 yaciwe kubera ko byagaragaye ko yasatiriye cyane inkengero z’umuhanda wa Kaburimbo, twamusabye kandi kugaragaza imbago z’aho acukura, hari ugushakira abakozi be umwambaro ubaranga n’ibindi.”

Mu icukurwa ry’ibirombe by’umucanga n’amabuye muri Kamonyi, bamwe mu baturage babwiye intyoza.com ko hari bamwe mu bakozi b’Akarere binjiye mu bijyanye n’ubucukuzi, ko hari n’ibirombe bifite abo bisorera birimo byinshi bitagira ibyangombwa, basaba inzego zibishinzwe gukora igenzura(Iperereza) ryimbitse mu bakozi b’akarere ngo kuko bafite ukuboko mubirombe mu buryo butandukanye.

Bamwe mu bakozi batungwa intoki n’abaturage ngo ibi babikora rwihishwa, ibyabo ngo bakora ku buryo bagira bamwe mu nshuti n’imiryango babyandikaho.( Twirinze gutangaza amazina twabwiwe n’abaturage kuko nta gihamya twari twashyikira kubibavugwaho), turacyashakisha ukuri kuzuye.

Mu nama iherutse guhuza Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe Mine, Gazi na Peterori n’abacukuzi bakorera mu karere ka Kamonyi, hagaragajwe ibirombe bisaga 100 bicukurwa bitagira ibyangombwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →