Kwibuka 24: IPRC/Karongi bibutse abari abakozi n’abanyeshuri mu cyahoze kitwa EAV/Nyamishaba

Ubuyobozi bwa IPRC/Karongi na Ibuka mu karere ka Karongi bakoze urugendo rwo kwibuka abari abakozi n’abanyeshuri mu kigo cyahoze kitwa EAVE/Nyamishaba bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Uru rugendo kandi rwanaranzwe no gushyira indabo mu Kiyaga cya Kivu aho abatari bacye bajugunywe nyuma yo kwicwa urw’agashinyaguro.

Haba mu Rwanda no hanze yarwo, igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kirakomeje mu gihe cy’iminsi 100. Kuri uyu wa 25 Mata 2018,  Ubuyobozi bwa IPRC/Karongi na Ibuka muri aka karere bakoze urugendo rwo kwibuka, bashyira indabo mu kiyaga cya Kivu mu rwego rwo kwibuka no kuzirikana abakozi n’abanyeshuri biciwe mu kigo cyahoze kitwa EAVE /NYAMISHABA aho abatari bake bajugunywe muri iki kiyaga cya Kivu.

Uku kwibuka izi nzirakarengane, byari bisanzwe bikorerwa mu kigo cya IPRC/Karongi. Biturutse ku busabe bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aha i Nyamishaba; ubuyobozi bwa IPRC/Karongi na Ibuka bwanzuye ko kwibuka bizajya bikorerwa i Nyamishaba biturutse na none ku mateka yaho yihariye.

MUKAGASANA Esther, yatanze ubuhamya bw’ inzira y’umusaraba yanyuzemo, ashimira abagize uruhare bose mu kugirango uyu munsi wo kwibuka ubere i Nyamishaba kuko hari amateka yihariye.

Mu buhamya bwe, Mukagasana yasabye akomeje ko ibimenyetso by’amateka y’aho byashyirwaho ku buryo yaba igitabo kiharambitse, yaba mize, yaba urwibutso cyangwa se ikintu cyose kiranga amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi b’i Nyamishaba byashyirwa aho bigakomeza kuba ikimenyetso kitazibagirana cy’aya mateka.

GATABAZI Pascal, Umuyobozi wa IPRC/Karongi atanga ikaze ku bashyitsi baje kwifatanya nabo yagize ati” Urubyiruko rwacu nirukure ruzi amateka yacu uko yaba ameze kose, Twubake u Rwanda twifuza. u Rwanda twifuza ni urufite abanyarwanda bazima.”

Gatabazi, yakomeje agira ati” Ubumwe bw’Abanyarwanda niwo musingi w’ibyo dukora byose kandi kwibuka abatutsi biciwe i Nyamishaba ni ukubaha agaciro nyako kandi bigatuma n’amateka yaho adasibangana.”

Alphonse Munyantwali, Guverineri w’intara y’Uburengerazuba witabiriye uyu muhango, yijeje ubufatanye mu kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside yakorewe abatutsi hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse anashimira Ibuka na IPRC/Karongi ubufatanye bagize bategura uyu munsi wo kwibuka abatutsi biciwe i Nyamishaba.

Guverineri Munyantwali, muri uyu muhango wo kwibuka yagaragaje kandi ko ubwinshi bw’abajugunywe mu kiyaga cya Kivu i Nyamishaba biri mubihagira ahihariye ku mateka ya Jenocide yakorewe abatutsi mu ntara y’Uburengerazuba.

Prosper Gasana

Umwanditsi

Learn More →

3 thoughts on “Kwibuka 24: IPRC/Karongi bibutse abari abakozi n’abanyeshuri mu cyahoze kitwa EAV/Nyamishaba

  1. la toute May 1, 2018 at 6:15 am

    Mubo nibuka bari abanyeshuri ba EAFO Nyamishaba bazize uko bavutse harimo..
    MUSANABAGANWA Angelique w i Nyagatare. Impanga yawe twavanye muri EFA Nyagahanga duhunga itotezwa irakwibuka cyane.
    Turibuka Mukaruzima Rozine w i Remera wakundaga radio Muhabura n inkotanyi cyane mbabazwa nuko wambuwe ubuzima utazibonye.
    Turibuka ITANGISHAKA Ignace wa Nyabidahe umusore muremure wishwe wagiye kwiyandikisha kuziga muri Université ya Nyakinama..

    Turakwibuka directeur Gatete JB waharasinzwe cyane ubeshyerwa ngo wigisha urubyiruko rw abatutsi rwo muri EAFO imbunda ukicwa rubi utabonye inkotanyi…
    Turacyabunamiye. Kdi ntimuzazima mu mitima yacu.

  2. la toute May 1, 2018 at 6:19 am

    Turibuka mwarimu Musonera wari prefet des etudes w i Butare.
    Impuhwe wagaragarizaga abo ushinzwe utavangura ntituzakwibagirwa.

  3. la toute May 1, 2018 at 6:26 am

    Turibuka mwarimu Musonera wari prefet des etudes w i Butare.
    Impuhwe wagaragarizaga abo ushinzwe utavangura ntituzakwibagirwa.

    Yoo nibutse disi akana Twitaga Maradona ko ku ijuru rya Kamonyi wahoraga iteka ufite impungenge z uburyo birushaho kuba bibi kuva 1992…
    Aho uri ijabiro turagutashya.

Comments are closed.