Abanyamahanga babiri barimo umurundi numuholandi kuri uyu wa mbere tariki 30 Mata 2018 ku biro byAkarere ka Kamonyi bahawe ubwenegihugu Nyarwanda. Nyuma yo guhabwa ubwenegihugu umwe muri aba yafashe akanya avuga akamuri ku mutima, ashima u Rwanda.
Umuhango wo kwakira abanyamahanga babiri barimo umuholandi numurundi bagahabwa ubwenegihugu Nyarwanda wabereye ku biro byAkarere ka Kamonyi kuri uyu wa 30 Mata 2018 uyoborwa nUmuyobozi wAkarere k Kamonyi Madame Kayitesi Alice.
Habonayo Longin, umurundi wahawe ubwenegihugu bwu Rwanda yatangarije intyoza.com akamuri ku mutima nyuma yo kwemererwa ko ahawe ubwenegihugu bwu Rwanda no kuba yemerewe ibitari bike mubyo umunyarwanda yemerewe.
Yabwiye umunyamakuru ati Mbyakiriye neza cyane, nishimye cyane dore ko nkubu nta Mituweli nagiraga, nivuzaga 100%, ngiye kuzajya mbona akazi nkorane nabandi ndi umunyarwanda mu bandi, nteye intambwe inshimishije cyane.”
Yagize kandi ati Icyo nabwira abantu, ubwenegihugu bwu Rwanda ni bwiza, u Rwanda ni rwiza, hariho umutekano, nararubayemo, nubwo iwacu ari I Burundi nahavukiye si mpanze kuko naho nzahakorera mfiteyo umuryago, Papa na mama. U Rwanda urebye uburyo ruzamuka, navuga ko ari Singapuru ya kabiri ku Isi, ruzamuka ndeba, imihanda, amazu byubakwa ndeba, ni ibintu byiza cyane.
Akomeza agira ati Navukiye I Burundi, ndi umurundi wahawe ubwenegihugu bwu Rwanda, maze imyaka 16 mu Rwanda, narongoye umunyarwandakazi mu mwaka wa 2009, ni nayo yambereye inzira yo gusaba ubwenegihugu. Umusanzu wanjye ku Rwanda ni ugukora neza, nkitabira ibikorwa byose byiterambere ryabanyagihugu, tugomba gufashanya, tukazamurana iterambere rikatugeraho twese.”
Fillekes Jacobus Marinus, umuholande wahawe nawe ubwenegihugu bwu Rwanda akaba afite umugore wUmunyarwandakazi, mu magambo ye make yabwiye umunyamakuru wintyoza.com ko ashimishijwe cyane no kubona ubwenegihugu bwu Rwanda.
Alice Kayitesi, Umuyobozi wAkarere ka kamonyi ubwo abahawe ubwenegihugu bamaraga gukora indahiro bafashe ku ibendera ryu Rwanda, bakemera kuba abanyarwanda ku bwubwenegihugu bahawe, yagize ibyo abasaba mu rwego rwo kubakira mu muryango nyarwanda.
Yababwiye ati Mubaye Abanyarwanda, musabwa gufatanya nabandi kubaka igihugu, Turabasaba kugira uruhare ndetse no gufatanya nabandi banyarwanda muri gahunda yo gushakira ibisubizo bibangamiye imibereho myiza yabaturage.”
Yakomeje ati Turabasaba kugira uruhare muri gahunda zose, zaba izo tubabwiye ndetse nizo muzagenda musobanurirwa buhoro buhoro, icyo tubasaba kuruta ibindi ni ukuzitabira. Mukitabira inama zubuyobozi, kwitabira ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro biba byatumijwe hirya no hino mu midugudu, nizindi zirimo umuganda, mube abanyarwanda beza bintangarugero mu mudugudu aho mutuye.
Abahawe ubwenegihugu ubwo bahabwaga inama nimpanuro yuburyo bagomba kwitwara mu muryango nyarwanda binjiyemo; Umuyobozi wAkarere Kayitesi, ageze aho yagize ati Umunyarwada wese agomba kugira ubwisungane mu kwivuza, ubu namwe mwahawe uburenganzira bwo kuba mwabona ubwisungane mu kwivuza(Mituweli). Amashyi yabaye urufaya.
Munyaneza Theogene / intyoza.com