Polisi yafatanye umusore amafaranga yibye mu mujyi wa Kigali agahungira muri Gisagara

Kuwa kane tariki ya 3 Gicurasi 2018, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gisagara ku bufatanye n’inzego z’ ibanze n’abaturage yafashe umusore witwa Nshimyingabo Olivier w’imyaka 26 y’amavuko ukurikiranyweho kwiba Shebuja w’umucuruzi mu mujyi wa Kigali amafaranga y’u Rwanda 500,000 n’amadolari 21, akaba yarafashwe asigaranye ibihumbi 454,000 na bimwe mu bikoresho yari amaze kugura.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko uyu musore yari mu bacururizaga uwitwa Dusabe Sangano Javan ari nawe yibye aya mafaranga.

CIP Kayigi yagize ati:’’Ubusanzwe Nshimyingabo yakoraga akazi ko mu rugo kwa Dusabe, ariko kuko yakoraga akazi ke neza yaje kumugirira icyizere aramuzamura ajya kumufasha gucuruza aho yacururizaga mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Quartier Commercial mu karere ka Nyarugenge, ku itariki ya 28 abonye Dusabe agiye mu kiruhuko cya saa sita afata urufunguzo rw’aho abika amafaranga (Caisse) yibamo ibihumbi maganatanu (500,000 Rwf) by’u Rwanda n’amadolari y’Amerika 21, ahita atorokera mu karere ka Gisagara ari naho yafatiwe.”

CIP Kayigi yakomeje avuga ko aho Dusabe agarukiye agasanga aya mafaranga ntayo ahari na Nshimyingabo ntiyongere kugaragara yahise atanga ikirego, Polisi n’ubugenzacyaha batangira kumushakisha aza gufatirwa mu karere ka Gisagara.

Yavuze kandi ko ubusanzwe Nshimyingabo akomoka mu karere ka Rwamagana, ariko amaze kwiba ayo mafaranga akaba yarajijishije aho kujya iwabo akajya mu karere ka Gisagara, aho yasanze mugenzi we witwa Uwase Claudine bigeze gukorana akazi ko mu rugo kwa Dusabe, akaba yari yaramaze no gukodesha inzu yo kubamo.

Yavuze kandi ko ubwo yafatwaga, kubera imbaraga zashyizwemo n’inzego z’umutekano, iz’ibanze n’abaturage yanashimiye cyane, Polisi yasanze hari n’amafaranga yari yaramaze kuguramo ibikoresho.

Aha yagize ati:’’Twasanze asigaranye ibihumbi 454,000, andi akaba yari yarayaguzemo ibikoresho birimo imyenda yo kwiyorosa (Couvre-lits) eshatu (3) n’umufariso wo kuryamaho (Matelas).

Yanavuze ko amafaranga yari asigaye yasubijwe nyirayo ndetse n’ibi bikoresho yari yaguze, naho we akaba yarashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyanza ari naho afungiye.

CIP Kayigi yasoje agira inama abantu bafite ingeso yo kwiba kubireka bakanyurwa n’ayo bakoreye.

Yagize ati:’’Duhora tugaragaza ububi bw’ubujura. Niba ufite akazi warizewe n’uwakaguhaye aguhemba, icyo ukwiye gukora ni ukugaragaza ko icyizere wagiriwe ugikwiye, ukareka gukorakora no gushaka kumusahura kuko sicyo aba yaraguhereye akazi. Abantu nibumve ko uko bagerageza kwihisha kose inzego z’umutekano ziri maso kandi ku bufatanye bwiza buri hagati yazo n’abaturage barafatwa bagashyikirizwa ubutabera.”

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →