Umubyeyi w’imyaka 51 y’amavuko witwa Mukasine Costasie utuye mu Kagari ka Kabugondo, afatanije n’umuhungu we witwa Dusabane Eric ngo Bishe Ndorimana Venant(umugabo wa Mukasine), bakoresheje umuhini bamukubise mu mutwe. Aya mahano yabaye mu ijoro ryakeye tariki 9 Gicurasi 2018.
Mukasine Costasie w’imyaka 51 y’amavuko, atuye mu Mudugudu wa Cyeru, Akagari ka Kabugondo ho mu Murenge wa Mugina, mu ijoro ryakeye tariki 9 Gicurasi 2018 ku i saa tanu ngo yishe umugabo we witwa Ndorimana Venant w’imyama 54 y’amavuko. Ku mwica ngo yafatanije n’umuhungu we witwa Dusabane Eric w’imyaka 14 y’amavuko.
Hashimwimana Jean Marie Vianney, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Mugina yahamirije umunyamakuru w’intyoza.com ko ubu bwicanyi bwabaye, ko impamvu nyamukuru iri mu makimbirane ashingiye ku mitungo.
Yagize ati ” Nibyo umugabo yapfuye. Nageze yo, ni abantu bari basanzwe babanye bafitanye utuntu tw’udukimbirane, amakuru abaturage baduhaye ni ay’uko umutungo wabikwaga n’umugore, bavuga ko yari yarabyakiriye ndetse ko mu rugo yari nk’inganzwa. Bari bafite inzu 2 imwe yarangijwe n’ibiza, bari baritandukanije umugore ararana n’abana, umugabo nawe aba muri iyi yangijwe n’ibiza. Abonye imvura igiye kugwa yagize ubwoba bw’uko yamugwaho asanga umugore we ngo bararane, yamutegetse kujya kuzana uburiri yararagaho, umugore abyutse ngo ajye kubuzana basa n’abashyamirana.”
Akomeza agira ati” Babaye nk’abashyamirana, bafatana mu mashati, hari umwana wabo w’imyaka 14, bafatanye mu mashati umwana aza asa n’ushaka kurengera Nyina noneho umugabo amukubita umugeri ngo yikubita ku nzu, ahita abadukana rero igihini ubwo nyina yari amufashe araza yasa Se mugahanga ahita yitaba Imana.”
Ubwo babonaga bamaze ku mwica ngo bahise bijyana kwa Mudugudu nawe ngo abanza kwanga kubakingurira, bamubwiye ko bagiye kujya kuri Polisi ngo yagize ubwoba arabyuka bamutekerereza ibibaye, bagiye asanga umugore amaze kwica umugabo we afatanije n’umwana we. Bahise babaha DASSO abazana kuri Polisi ya Mugina.
Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe kwa muganga i Kinazi gupimwa. Kuri iki gicamusi cya tariki 10 Gicurasi 2018 nibwo imihango yo gushyingura Nyakwigendera irimo kuba. Nyakwigendera yari yarasezeranye byemewe n’amategeko n’uyu mugore we nkuko ubuyobozi bwabihamije.
Munyaneza Theogene / intyoza.com