Kamonyi-Rukoma: Mu gikorwa cy’Umuganda rusange, Abajyanama bijeje ubuvugizi ababatoye

Abajyanama batowe guhagararira abaturage mu Murenge wa Rukoma haba ku rwego rw’Umurenge n’Akarere, bakoranye umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi 2018 n’abaturage. Mu butumwa bahaye abaturage, bongeye kubizeza ubuvugizi aho batumwe no kubaba hafi.

Ubwo abajyanama batowe n’abaturage b’Umurenge wa Rukoma kubahagararira mu nama njyanama y’Akarere n’iy’Umurenge bakoranaga umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi 2018 n’abaturage b’Umurenge wa Rukoma by’umwihariko abo mu Kagari ka Remera n’abagakikije, bijeje aba baturage ubuvugizi mu bibazo bibabangamiye cyane.

Bimwe mu bibazo biyemeje gukoraho ubuvugizi birimo; ikibazo cy’umuyoboro w’amazi wa Mbizi utanga amazi adahagije, bisabwa ko ugomba gusanwa ugatanga amazi ahagije hamwe n’ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi mu Tugari 2 tutawugira aritwo aka Mwirute, Bugoba hamwe n’isantere y’Ubucuruzi ya Rwina.

Diogene Zinarizima aganira n’abaturage bamutoye kubahagararira mu nama Njyanama y’Akarere.

Umuganda wakorewe mu Mudugudu wa Kabande ahashijwe ikibanza kizubakwaho ibyumba icyenda by’amashuri byimuwe ahazubakwa inzu y’ibyariro( Maternite).

Diogene Zinarizima, umujyanama mu nama njyanama y’Akarere uhagarariye Umurenge wa rukoma, aganira n’abaturage bamutoye, yabijeje ko ibyifuzo byabo afatanije na bagenzi be bazabikorera ubuvugizi bugamije gushaka ibisubizo, yabasabye kandi gukomeza ubufatanye bugamije kurushaho kubaka ubumwe n’iterambere rirambye.

Uretse igikorwa cyo gusiza ahazubakwa ibyumba 9 by’amashuri no kuba abajyanama bijeje ubuvugizi abaturage ku bibazo babagaragarije, hanatanzwe ubutumwa bugamije gukangurira abaturage kwikosoza kuri Lisiti y’itora aho biteganijwe ko birangira kuri uyu wa 26 Gicurasi 2018, bakanguriwe kandi Kwishyura ubwisungane mu kwivuza-Mituweli, banakangurirwa kugira isuku no kwirinda ibiza n’ibindi byose byabadindiza mu kwiteza imbere.

Abajyanama bitabiriye uyu muganda ni; Diogene Zinarizima uba mu nama Njyanama y’Akarere, Niyonshima Josiane uri muri Njyanama y’Akarere hamwe na Oswald Sekamana Perezida w’Inama njyanama y’Umurenge wa Rukoma, bose bijeje ababatoye kubaba hafi no gufatanya mu rugendo rwo kubaka igihugu, buri wese mu mbaraga zose afite.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →