Kamonyi-Rugarika: Polisi yafashe inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko ziramenwa

Umukwabu wakozwe na Polisi ikorera mu Murenge wa Runda na Rugarika kuri uyu wa 1 Kamena 2018 watumye hafatwa inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko mu Kagari ka Sheli, Umudugudu wa Kagangayire ho mu Murenge wa Rugarika. Inzoga zafashwe zamenewe imbere y’abaturage bahabwa ubutumwa bubakangurira kwirinda ikorwa n’ikoreshwa ryazo kimwe n’ibindi biyobyabwenge.

Igikorwa kigamije gufata inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko cyakozwe na Polisi ikorera mu Murenge wa Runda na Rugarika mu gitondo cyo kuri uyu wa 1 Kamena 2018 cyatumye hafatwa Litiro 120 z’inzoga yitwa Muriture, hafatwa kandi inzoga zipfundikiye mu macupa 252 zo mu bwoko bwa Tuganire.

Polisi yatanze ubutumwa bukangurira abaturage kurwanya izi nzoga zitemewe n’ibindi byaha aho biva bikagera.

Izi nzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko, zafatiwe mu rugo rw’uwitwa Nshimiyimana. Ubwo Polisi yageraga muri uru rugo ntabwo uyu Nshimiyimana yabonetse, hafashwe umukozi we wazicuruzaga witwa Mukezamana Janvier.

Ifatwa ry’izi nzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage mu bufatanye na Polisi bagamije gukumira ibyaha. Inzoga zafashwe zamenewe imbere y’abaturage bahabwa ubutumwa bubakangurira kwirinda ikorwa, ikoreshwa ry’inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko kimwe n’ibindi biyobyabwenge byose. Abaturage babwiwe kandi ko Polisi itazigera yihanganira uwo ariwe wese ukora ibinyuranije n’amategeko, yabasabye kwitandukanya n’icyaha n’igisa nacyo bagira urure mu kwamagana umuntu wese ukora ibitemewe n’amategeko.

Ahafatiwe izi nzoga n’umukozi wazicuruzaga.

Abaturage bakanguriwe kandi kurushaho gufatanya na Polisi n’izindi nzego gukumira no kurwanya ibyaha, gutangira amakuru ku gihe yatuma uwo ariwe wese ukora, ukoresha cyangwa ucuruza inzoga nk’izi n’ibindi bitemewe n’amategeko afatwa agashyikirizwa amategeko.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →