Kamonyi: Amashirakinyoma ku bana 52 ba GS Bugoba barwaye kubera ibiryo bariye ku ishuri

Abanyeshuri 52 bo mu kigo cy’urwunge rw’amashuri cyitiriwe Mutagatifu Emmanuel cy’I Bugoba mu Murenge wa Rukoma tariki 8 Kamena 2018 n’iminsi 2 yakurikiye bajyanywe mu bitaro bya Remera Rukoma nyuma y’amafunguro bariye mu kigo. Inzego zitandukanye mu Karere zagiye mu kigo cya Bugoba zicarana n’ubuyobozi bw’ikigo zinaganira n’abanyeshuri.

Mu kigo cy’Urwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Emmanuel rw’I Bugoba ho mu Murenge wa Rukoma, kuwa gatanu tariki 8 Kamena 2018 n’iminsi 2 yakurikiyeho, abanyeshuri 52 mu bafatira amafunguro mu kigo( School Feeding) bo mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu w’amashuri yisumbuye bajyanywe mu bitaro bya Remera-Rukoma bivugwa ko barwaye bazira ibiryo bagaburiwe birimo akawunga.

Kuri uyu wa mbere tariki 11 Kamena 2018 muri iki kigo cya GS Bugoba haramukiye inama yabimburiwe no kuganiriza abanyeshuri. Iyi nama yahuje inzego zitandukanye zirimo; ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, abashinzwe uburezi mu Karere n’Umurenge, inzego z’Umutekano zitandukanye, Ubuyobozi bw’ikigo, Abarimu hamwe n’Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Remera-Rukoma.

Mbere yo kuganira n’abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama, umunyamakuru w’intyoza.com yaganiriye na bamwe mu bana bariye ibi biryo baba abagiye kwa muganga n’abataragiyeyo maze bavuga mu buryo butandukanye uko babona iki kibazo.

Umwe muri aba bana wiga mu mwaka wa gatanu yagize ati” Namenye ko bagenzi banjye barwaye ndetse bagiye kwa muganga kubera ibiryo twariye ku ishuri ndi murugo, nahamagawe kuri terefone n’umwe muri bagenzi banjye, ambwira ko ngo ibiryo twariye byateye bamwe kurwara, ko ngo bagiye mu bitaro ndetse  ko ngo basanze biroze. Njye numvaga nta kibazo mfite ariko nahise ngira ubwoba ndetse hari na bagenzi banjye nanjye nahamagaye mbabwira ibyo numvise bavuga ko bo nta kibazo bafite.”

Akomeza ati” Bwari bwije Mama arambwira ngo jya kuryama, bwakeye nta kibazo mfite na n’ubu kandi si nagiye kwa muganga. Gusa nibaza ko hari ikindi kibiri inyuma kuko ibiryo twariye ni bimwe, ameza twasangiriyeho ni amwe, utudishe batugaburiyeho ni tumwe. Hashobora rero kuba hari ikindi kibazo ntazi kuko abana bamwe bavuga ko barwaye ni abo mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu gusa, abo muwa kane, uwa gatanu n’uwa gatandatu nta numwe wagize ikibazo kandi twese dusangira bimwe, tukarira hamwe twese tuvanze, uko bamwe bafashwe abandi tugasigara si mbizi.”

Inzego zitandukanye ziriwe mu kigo i Bugoba amasaha gera muri atandatu.

Undi mu bariye ibi biryo akaza no kujya kwa muganga yagize ati” Numvise abandi bana barwaye, bajyanywe kwa muganga nanjye ntekereza ko nubwo nta kibazo numva ariko gishobora kuvuka nyuma kuko twari twaririye hamwe, nahise rero njya kwa muganga ngo nanjye bansuzume mvurwe.”

Uwamahoro Prisca, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, nyuma y’inama yabereye mu kigo cya Bugoba yatangarije umunyamakuru w’intyoza.com ko ikibazo kigikurikiranwa, ariko kandi ko bigaragara ko hashobora no kuba hari ikibiri inyuma kitaramenyakana. Gusa na none ngo abana bamwe bagiye kwa muganga kubera ubwoba bwa bagenzi babo.

Yagize ati “ Ni ikibazo twinjiyemo kuva mu gitondo kugeza iyi saha ( byari bigeze saa kumi bahereye mu ma saa yine z’igitondo) ariko kiracyanakurikiranwa, twaganiriye na muganga atubwira ko ibizamini byose bafashe nta kibazo babonye, ko ahubwo hari abana benshi bagiye kwa muganga kubera ubwoba bwa bagenzi babo aho nabo batekerezaga ko barwaye bashingiye ku biryo bavugaga ko bariye mu kigo.”

Akomeza agira ati” N’uyu munsi hari abaje mu gitondo bavuga ko barwaye, mu kubaganiriza turi kumwe na muganga benshi badukundiye batubwira ko batarwaye. Abari bunamye, abigaraguraga bahise bakira.Twasanze ari gahunda ishobora kuba yarateguwe ariko tutaramenya, bigikurikiranwa.”

Uwamahoro, yatangaje kandi ko abana nyuma y’aho bakanguriwe kwinjira muri gahunda yo kurira mu kigo hamwe n’abandi( School Feeding) ngo na mbere y’uko barware ntabwo bashakaga kurira ku ishuri, aho ngo haba harimo abashaka kwanga iyi gahunda (School Feeding) bagahitamo kubinyuza mu bana.

Yagize ati” Mu kwiganiririza abana, batubwiye ko n’ubundi babagaburiye batabishaka. Mu by’ukuri rero njye uko nabibonye, nabonye ari uburyo bwakoreshejwe bwo kubinyuza ku bana, bikabagumura, bigatuma ndetse bamwe birembya. Twasanze hakenewe ubukangurambaga .”

Eugenie Mukanyandwi, umuyobozi wa GS St Emmanuel Bugoba, ku kibazo cy’uko haba hari abihishe inyuma y’uburwayi abanyeshuri bagaragaje ku mpamvu z’ibiryo bavuga ko bariye ndetse ngo n’ababa bashaka kubangisha gahunda yo gufatira amafunguro mu kigo, yagize ati” Nabiharira inzego zishinzwe gukurikirana amakuru nizo zizabigaragaza. Ntabwo abana barwaye babitewe n’ibiryo kuko iyo kijya kuba ikibazo k’ibiryo baba bararwaye bose.”

Ikibazo cy’uburwayi bwagaragajwe n’aba banyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Emmanuel rw’I Bugoba, kigaragaye nyuma y’aho iki kigo gishyiriye imbaraga mu gukangurira abana n’ababyeyi kwitabira gahunda yo gufatira amafunguro mu kigo kuko itsinda rya Minisiteri y’uburezi ubwo riheruka muri iki kigo ryasanze abana bake aribo bafatira amafunguro mu kigo bityo risaba ko mu byihutirwa harimo no gukora ubukangurambaga mu bana n’ababyeyi buri mwana agafatira ifunguro mu kigo hamwe n’abandi.

Mu gukemura iki kibazo no kumenya amakuru hanagamijwe ubukangurambaga bwo gutuma ababyeyi b’abana bafasha abana gufatira amafunguro mu kigo hamwe n’abandi, kuri uyu wa kabiri tariki 12 Kamena 2018, biteganijwe ko mu nteko z’abaturage ubuyobozi butandukanye buri bugirane ibiganiro n’abaturage batuye mu Kagari ka Bugoba. Inzego zitandukanye zikomeje kandi gukurikirana byimbitse amakuru yose ku waba yihishe inyuma y’ikibazo abana bagaragaje mu gihe byagaragaye ko ibiryo bariye ku ishuri ataricyo kibazo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →