Kamonyi: Indwara itazwi yishe Inka 5 izisaga 10 zirimo gukurikiranwa

Uburwayi bufite ibimenyetso by’umuriro, kuva amaraso mu mazuru, mu kibuno no kutarya bumaze kwica inka 5 izisaga icumi ziracyakurikiranwa n’abaganga. Ibi bibaye mu byumweru gusa bi biri bishize. Ikigo gifite ubworozi mu nshingano zacyo-RAB cyatwaye amaraso ngo gipime iby’ubu burwayi.

Ubu burwayi busa n’icyorezo kitaramenyekana, bwibasiye cyane zimwe mu nka zo mu Mirenge ya Ngamba, Rukoma, Kayenzi na Nyarubaka. Inka eshanu zarafpuye, ziratwikwa zirahambwa, izisaga icumi zirimo gukurikiranwa n’abaganga b’abatungo.

Ikigo cy’Igihugu gifite ubworozi mu nshingano zacyo-RAB ku wa gatanu wa tariki 22 Kamena 2018 cyaje gutwara amaraso y’izi nka ngo kijye gupima kimenye ibyihishe inyuma y’ubu burwayi butaramenyekana.

Aborozi bamwe mu baganiriye n’intyoza.com bavuga ko batewe impungenge n’iyi ndwara yadutse mu matungo yabo aho amwe yapfuye andi akaba amerewe nabi. Batangaza kandi ko ngo bafite ubwoba ko yaba imwe mu ndwara ziherutse kuvugwa mu burasirazuba yitwa Rift Valley fever.

Abayobozi b’Imirenge ivugwamo cyane iki kibazo bemereye umunyamakuru ko ubu burwayi bwateye mu nka z’abaturage zimwe zigapfa, zigatwika ndetse zigatabwa. Bahuriza kandi ku kuvuga ko iki ari ikibazo ubwabo batakemura, ko bategereje ibisubizo bya RAB nyuma y’uko ije gutwara amaraso yazo.

Umwe muribo yagize ati “ Inka zafashwe n’indwara tutaramenya, zazanaga amaraso mu myanya yose, batubwiye ko ari indwara abavuzi b’amatungo batamenyereye, ari nayo mpamvu bitabaje RAB ngo ijye kureba ibyo aribyo.”

Akomeza ati “ Dutegereje ibisubizo ngo tumenye koko niba ari iriya “Rift Valley Fever” cyangwa se niba ari n’indi abantu batabashije kumenya neza.”

Umuganga ufite ubuvuzi bw’amatungo mu karere ka Kamonyi, atangaza ko hategerejwe ibisubizo RAB izagaragaza kuri ubu burwayi yagiye gupima. Yemeza ko inka koko zimwe zapfuye mu gihe izindi zigikurikiranwa. Atangaza kandi ko ubu mu karere kose hari igikorwa cyo gukingira inka zose by’umwihariko izari zitarakingiwe dore ko ngo mu Mirenge imwe yari yarakingije nta kibazo cyahabonetse.

Dr Gafarasi, umuyobozi w’ishami rishinzwe ibyo gupima ibizamini ( Laboratoire) muri RAB yemereye intyoza.com ko amaraso y’izi nka bayatwaye kuyapima nyuma y’uko Akarere ka Kamonyi kabitabaje gakeka ko ubu burwayi bwaba bufitanye isano na Rift Valley Fever.

Icyumweru gishize ibisubizo RAB igomba guranga bitaraboneka, abaturage n’ubuyobozi I Kamonyi baracyayihanze amaso. Dr Gafarasi, avuga ko kuri uyu wa gatanu cyangwa kuwa mbere aribwo ibisubizo bishobora kuboneka, ko byatindijwe n’uko bagomba kubyitondera kandi bakaba ari byinshi bagomba gusuzuma.

Uretse kuba inka zifashwe n’ubu burwayi zigaragaza ibimenyetso biromo; Umuriro mwinshi, kuva amaraso mu mazuru no mu kibuno zigiye gupfa, umukozi ushinzwe iby’ubuvuzi bw’amatungo mu Karere ka Kamonyi anavuga ko inka yafashwe iba itakibasha no kurya.

Tugendeye ku byagaragajwe n’ubushakashatsi bwatangajwe n’umuryango w’abibumbye wita ku buzima-WHO ( World Health Organization), Rift valley fever ni indwara ifata amatungo ikaba ari virusi iterwa n’umubu cyangwa amasazi arya aya matungo. Iyo ifashe amatungo, irangwa n’ibimenyetso twavuze hejuru.  Iyi ndwara kandi ishobora no kufata abantu, ni indwara yica iyo idakurikiranywe vuba ngo ivurwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →