Nyaruguru: Igitero cy’abantu bitwaje intwaro cyasahuye inka n’ibiribwa by’abaturage

Mu ijoro ryakeye rya tariki 1 rishyira iya 2 Nyakanga 2018, abantu bitwaje intwaro bateye mu Murenge wa Nyabimata, Akagari ka Ruhinga ho mu Mudugudu wa Cyamuzi. Abateye basahuye ibiribwa by’abaturage banatwara amatungo yabo nkuko Polisi y’u Rwanda ibyemeza mu itangazo yageneye itangazamakuru irinyujije ku rubuga rwayo kuri uyu wa mbere tariki 2 Nyakanga 2018.

Ahagana ku I saa tanu n’iminota 30 z’ijoro ryakeye tariki 1 ishyira tariki 2 Nyakanga 2018 abantu bitwaje intwaro bateye mu karere ka Nyaruguru, basahura ibiribwa baniba amatungo y’abaturage, banashimuta bamwe muri aba baturage bo kubatwaza ibyo basahuye berekeza iy’ishyamba rya Nyungwe.

Abagabye iki gitero nk’uko Polisi y’u Rwanda ibitangaza, bakigabye bitwaje intwaro mu Mudugudu wa Cyamuzi, Akagari ka Ruhinga, Umurege wa Nyabimata. Mu kugenda ngo bibye ibintu by’abaturage birimo ibiribwa n’amatungo, bashimuse kandi abaturage bo kubatwaza ibyo basahuye.

Muri iri tangazo rya polisi y’u Rwanda rigira kandi riti” Bashimuse bamwe mu baturage babatwaza ibyo bibye, baza kubarekura bamaze kotswa igitutu n’abashinzwe umutekano bahise batabara.”

Itangazo rikomeza rigira riti” Abo bagizi ba nabi bateye baturutse mu gihugu cy’u Burundi banyuze mu ishyamba rya Nyungwe, ari nayo nzira banyuze basubirayo.”

Iki gitero, kibaye mu gihe kitageze ku byumweru bibiri n’ubundi muri uyu Murenge habaye igitero nk’iki ariko cyo kikaba cyarahitanye abantu 2, gikomeretsa batatu barimo Gitifu w’Umurenge wa Nyabimata, gitwika imodoka y’uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa hasahurwa imyana n’amatungo.

Iki gitero cyahitanye abantu kikanakomeretsa abandi, hagashimutwa amatungo ndetse hakibwa ibiribwa, cyabaye tariki 19 Gicurasi 2018 mu Kagari ka Nyabimata, Umudugudu wa Rwerere nabwo ku masaha asa n’ay’iki ngiki ( mu ma saa tanu z’ijoro).

Polisi y’u Rwanda itangaza ko Abayobozi b’inzego zibande n’iz’Umutekano bagiye kugirana inama n’abaturage, bakaganira nabo ndetse bakabahumuriza. Polisi isaba kandi abaturage gufatanya n’inzego z’umutekano bahana amakuru yatuma abagize uruhare muri iki gikorwa bamenyekana.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →