Kagogo: Imiterere y’Umurenge yatumye bishakamo “Umuryango wa Ngobyi”

Umurenge wa Kagogo ni umwe mu mirenge 17 igize Akarere ka Burera, ukaba utuwe n’abaturage babarirwa mu bihumbi 20 batuye mu misozi igize uwo murenge ku buryo bibagora kugera ku kigo nderabuzima no kuri za poste de santé.

Abaturage batuye uyu murenge bavuga ko bitaborohera kugeza umurwayi cyangwa se umubyeyi ugiye kubyara ku kigo nderabuzima, bitewe n’imiterere y’Umurenge wa Kagogo uherereye mu gace k’imisozi. Ibi ngo byatumye bishakamo igisubizo bashinga icyo bise “umuryango ngobyi” cyafatwa nk’ikimina cyo guhekerana.

Nyinawumuntu Marie Louise avuga ko bafite Ikigo nderabuzima kimwe,  ariko kuhagera urwaye biba bitoroshye ari yo mpamvu bisaba ko bitabaza abahetsi. Ati «Iyi misozi ureba hatabayeho ingobyi ubona umurwayi yazagera kwa muganga gute? Nubwo nta modoka tugira, n’iyo yahaba wazagera ku muhanda gute bataguhetse?»

Munyawera Ismael utuye muri uyu Murenge wa Kagogo, avuga ko iyo ari ahagendeka biyambaza moto, aho bisaba ko ijyaho abantu batatu kugira ngo umwe agende asigasiye umurwayi kugira ngo atagwa. Ati “Imbangukiragutabara imihanda myinshi nti yagendamo, bigasaba ko twiyambaza moto cyangwa tugaheka umurwayi mu ngobyi”.

Akomeza avuga ko buri muryango usabwa gutanga igihumbi buri kwezi kugira ngo hagize urwara afashwe kugera kwa muganga. Munyawera akomeza agira ati «Hari umuryango witwa duhekerane, aho twicamo amatsinda ariyo twitwa umuryango ngobyi. Buri muryango uba ufite moto ugomba guhamagara iyo hari umurwayi, haba hatagerwa na moto bakamuheka mu ngobyi “.

Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Kagogo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagogo, Butoyi Louis, avuga ko iyi gahunda yo guhekerana bayishyize mu mihigo yabo, ati «Iyi gahunda y’umuryango wa ngobyi abaturage bayigize iyabo, bayishyira mu mihigo kandi bayihigura ijana ku ijana kuko ibafitiye akamaro kanini».

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge avuga ko uretse Ikigo nderabuzima kimwe bafite, bamaze kubona na poste de santé ebyiri ndetse bakaba bariho bubaka iya gatatu mu Kagari ka Kiringa,

Agira ati “Ndumva izo poste de santé kuba ziri ku mupaka bizarushaho kworohereza abaturage n’imvune zikagabanuka”.

Uyu muryango wa ngobyi bashyiramo imbaraga nk’uko Butoyi abivuga, ngo ufasha Umurenge cyane mu bukangurambaga ariko ukanafasha mu gutabara abarwayi aho imodoka itagera.

Agira ati “Uri mu muryango wa ngobyi aba afite n’inshingano zo kuba muri Mitiweli, bityo bikamworohereza kwivuza natwe bigatuma tubasha kwesa imihigo mu mitangire ya Mitiweli”.

Umuryango wa Ngobyi uretse guhekerana, unafasha gutabara mu gihe cy’amakuba, abagize ibyago bagapfusha kuko niwo baguramo isanduka yo kumushyinguramo no guherekeza uwo muryango wagize ibyago.

Gérard M. MANZI

Umwanditsi

Learn More →