Karongi: Umugabo yatawe muri yombi n’abaturage azira gukubita no gukomeretsa bikomeye umukobwa we

Umukobwa w’imyaka 14 y’amavuko yatemwe ku kuboko ndetse akomeretswa bikomeye na se umubyara. Uyu mwana w’umukobwa yajijijwe kwanga kujya kubagara icyayi. Ise umubyara avuga ko ibyabaye atariko yabishakaga.

Kuri uyu wa gatandatu taliki 7 Nyakanga 2018 umugabo bakunze kwita “INKUBA” yatawe muri yombi n’inzego z’ibanze n’abaturage ashinjwa gukubita, gutema no gukomeretsa bikomeye umwana we w’umukobwa yibyariye.

Uyu mugabo ” Inkuba” atuye mu karere ka Karongi, Umurenge wa Mutuntu akagari ka Kanyege, Umudugudu wa Gitumba. Umwana we w’umukobwa yatemye afite imyaka 14 y’amavuko, yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, yamujijije ko yanze kujya kubagara icyayi.

Ndamyuwera Vincent, Umukuru w’Umudugudu yatangarije umunyamakuru w’intyoza.com ko uyu mugabo uzwi kw’izina ry’INKUBA asanzwe ari umunyarugomo kuko ngo asanzwe akubita abantu bikomeye, ngo amaze gufungwa inshuro eshatu afungurwa.

” Inkuba” yabwiye umunyamakuru w’intyoza.com ko ari ibyago yagize ndetse ko atabishakaga kuko ngo yari agiye kumukubita agashari akagira ibyago ipuriningi (umuhoro batemesha icyayi) yari afite ukamutema. Asaba ko ubuyobozi bwamugirira ibambe bukamurekura kuko ngo atabishakaga.

Umwe mu baturage batuye muri uyu Mudugudu, yabwiye umunyamakuru ko uyu mugabo wiyise “INKUBA” urugomo yarugize umwuga ngo kuko nta cyumweru cyashira adakubise umuntu ngo ndetse yigeze gukubita umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu kagari.

Sixbert Murenzi / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →