Umushinga Indashyikirwa wafashije imiryango itari mike mu Murenge wa Gishari kumenya uburenganzira bwa buri umwe ku mutungo w’urugo. Kumenya ubu burenganzira ngo byabereye benshi inzira yo kwesa imihigo mu muryango no gusigasira amahoro mu muryango.
Mu biganiro bihuza abaturage n’ubuyobozi bitegurwa n’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro-Pax Press, kuri uyu wa 17 Nyakanga 2018 mu Murenge wa Gishari , Akagari ka Ruhunda, abaturage bagaragaje ko gusobanukirwa n’ibyiza byo gutahiriza umugozi umwe mu muryango byabafashije kwesa imihigo y’urugo.
Yozafina Uwizeyimana wo mu kagari ka Kavumu avugako ubufatanye bushingiye ku gusobanukirwa no gukumira no kwirinda ihohoterwa iryo ariryo ryose mu muryango, kwimakaza umuco wo kuganira ku iterambere ry’urugo hagati y’abashakanye bifasha mu gukemura ibibazo mu muryango no kwesa imwe mu mihigo y’urugo.
Agira ati” Twese turafatanya, mu rugo habaho byinshi bikenerwa kandi ubufatanye nibwo bufasha kubigeraho; hari Ukwishyurira abana ishuri, Kwishyura Mituweli, Kurya kw’abana, mbese akabonetse turicara tukajya inama. Ibintu byose njye n’umugabo wanjye tubivuga kimwe. Ibi bituma iyo tugiye inama nta mutekano muke mu rugo bidutera.”
Amakimbirane yo mu muryango, kutagira ijambo ku mutungo kenshi ku bagore, abaturage bavuga ko ari intandaro ikomeye mu muryango mu kutagera ku iterambere ry’urugo, kuko ngo ahabuze ubumwe n’urukundo nta bitekerezo bizima by’iterambere biharangwa. Ahabuze ibi ngo ni hamwe usanga hahora intonganya n’amakimbirane ashingiye kuri byinshi biba byananiranye kumvikanwaho.
Umwe muri aba baturage w’umugore kuri iyi ngingo agira ati” Ibi bigira ingaruka zirimo gusubira inyuma k’umuryango mu iterambere, kuba umugore atabaho neza ngo yicare atuze ahe uburere abana, kudafatanya hagati y’umugore n’umugabo mu guha abo bibarutse uburere, kutaboneza urubyaro, imicungire mibi y’umutungo w’urugo n’ibindi.”
Eugene Niyomugabo umuturage i Gishari agira ati” Inyigisho zaramfashe kandi hari icyahindutse mu rugo rwanjye, iyo uri umugabo ukikubiraho byose ngo uri Umutware w’urugo hari imbaraga uba urimo guca intege inyuma yawe, iyo utazihaye agaciro n’urugo ntabwo rutera imbere. Iterambere mu muryango wanjye ryaraje kubwo kwicara nkaganira n’umugore wanjye, nta kuba nyamwigendaho mu rugo, ahari ubumwe no gufatanya umuryango ugera ku byiza byinshi kandi ukesa imihigo y’ibyo wiyemeje kuko uba ushyize hamwe.
Umushinga Indashyikirwa wa CARE international, ushyirwa mu bikorwa n’imishinga nka RWN( Rwanda Women Network) na RWAMREC. Ufasha cyane mu kwigisha no guhugura abaturage kwirinda amakimbirane ashingiye ku mpamvu zitandukanye zirimo ihohoterwa ryaba ku mutungo n’ibindi mu muryango.
Munyaneza Theogene / intyoza.com