Nyange : Abafite ubumuga bwo kutabona barifuza guhugurwa kuri  Burayi  kugirango bazisanzure mu matora  

Mu murege wa Nyange, Akarere ka Ngororero, abafite ubumunga bwo kutabona, bavuga ko bababajwe no kutabona inyandiko zabagenewe za Burayi zo kwifashisha gutora nkuko Komisiyo yAmatora yari yarabibasezeranije.

Umwe mu bafite ubumuga bwo kutabona  Masa Jean Baptiste, utuye mu Murenge wa Nyange avuga  ko mu matora ya Perezida wa repubulika, yaje gutora yizeye ko ari buhasange urupapuro rwandikishijwe inyandiko yabafite ubumuga bwo kutabona( Burayi), ariko yahagera akarubura. Avuga ko yaje gutungurwa no gusanga ntayashyizwe kuri site yitora. Yabwiwe ko ntayo Komisiyo yamatora yabazaniye, ubwo bazanaga ibindi bikoresho byari biteganyijwe kugirango byifashishwe mu gutora.

Masa, avuga ko bitamushimishije kuko byamusabye kujya gushaka umwana wumuturanyi umufasha gutora kuko akiri ingaragu. Asanga Komisiyo yAmatora itarubahirije ibyo yabasezeranije, cyane ko yari yatangaje mu bitangazamakuru ko izabashyiriraho impapuro zibafasha gutora.

Masa agira kandi ati: Nsanga baraduhemukiye cyane kuko igikorwa cyo gutora ari ikintu gikomeye cyane, batari bakwiye kutwirengagiza kuko turi abanyarwanda nkabandi kandi tunganya uburengazira. Gutorerwa nta cyizere umuntu aba afitiye uwo mwana kuko nawe yagira aye marangamutima cyangwa agashukwa agatora ibyo ntamubwiye.  Nk’ubu turitegura gutora abadepite ariko ntabwo ndumva bavuga ko bazabiduhuguramo mu Murenge wacu wa Ngororero nkuko ahandi mbyumva ku maradiyo babivunga.”

Umunyamabanga Nshigwabikorwa wUmurenge wa Nyange Mukasano Gaudence  avuga  ko ubwo mu matora ashize ya Perezida bashyikirizwaga ibikoresho byose na Komisiyo yAmatora, batigeze babona impapuro zizifashishwa nabafite ubumunga bwo kutabona, ahubwo ko zabagezeho nyuma, bikaba ngo biteganijwe ko zizifashishwa mu matora yAbadepite.

Ku ruhande rwa NEC, bavuga ko ibikoresho byose byagereye rimwe mu turere harimo nibyaba bafite ubumuga bwo kutabona. Ushinzwe itumanaho muri NEC, Bukasa Moise avuga ko impapuro zagenewe abafite ubumuga bwo kutabona zoherejwe ku masite yose 2340.

Ni urupapuro rukoze nkibahasha, inyuma handitseho uko abakandida bakurikirana, ariko mu nyandiko ya Burayi. Urupapuro rwitora urusangamo imbere, ariko ku ibahasha hari umwenge uhura nahari ifoto yumukandida wanditse inyuma, ari naho utora atera igikumwe amaze guhitamo uwo atoye.

Amatora y’Abadepite ateganijwe mu Rwanda, azaba ku matariki ya 2 iya 3 n’iya 4 Nzeli 2018. Hazatorwa abadepite 80 bazinjira mu nteko ishinga amategeko. Muri aba badepite, 53 bazatorwa mu matora rusange ( aya buri munyarwanda ugejeje igihe cyo gutora udafite imiziro azayitabira), hazatorwa kandi abadepite b’abagore 24, hatorwe abadepite 2 bahagarariye urubyiruko n’umwe uhagarariye abafite ubumuga.

Safi Emmanuel

Umwanditsi

Learn More →