Kamonyi: Gitifu w’Akagari yafashe uw’Umurenge mu mashati amukekaho ubucuti bwihariye n’umugore we

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gishyeshye ho mu Murenge wa Rukoma ariko akagira umugore w’umu SEDO mu Murenge wa Karama, yaketse ko Gitifu w’uyu Murenge afitanye ubucuti bwihariye n’umugore we, ko bahuza urugwiro, maze mu ijoro rya tariki ya 4 Kanama 2018 amufata mu mashati arayaca.

Dushimimana Abel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma ariko akaba afite umugore w’umu SEDO ukorera mu Murenge wa Karama, mu ijoro rya tariki ya 4 Kanama 2018 yafashe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama mu mashati arayaca, amuziza gukeka ko agirana ubucuti bwihariye n’uyu mugore we ndetse ngo baba bajya banahuza urugwiro.

Bamwe mu baturage bari aho ibi byabereye ariko batifuje gutangaza imyirondoro yabo, babwiye intyoza.com ko nubwo Gitifu Dushimimana Abel yari afitanye amakimbirane n’umugore we ngo byose byatewe no kuba amukekaho ubucuti bwihariye no guhuza urugwiro n’uyu Nsengiyumva Celestin umukuriye.

Nsengiyumva Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama ntabwo ahakanira intyoza.com ko yafashwe mu mashati n’uyu mu Gitifu w’Akagari ukorera mu Murenge wa Rukoma. Gusa ntabwo yemera ko intandaro ari ubucuti yaba akekwaho ko afitanye n’umugore we dore ko avuga ko nta bucuti bwihariye yagirana n’umukozi ayobora.

Agira ati “ Ibyo by’ubucuti bwihariye, Nta bucuti bwihariye ngirana n’abakozi nyobora, ntabwo. Ni urwitwazo, yananiwe gusaba imbabazi azana izindi mpamvu zidashinga.” Akomeza avuga ko yaje mu buryo buzwi atabaye kandi ko ataje wenyine.

Agira ati “ Iyo ni impamvu yashatse nyuma yo gukora amakosa, nk’uburyo bwo kwikingira. Yumvaga ibyo arimo akora ari ibintu ari bwihirerane, adashaka n’izindi nzego zibikurikira, birashoboka ko harimo n’akayoga. Akitubona yahise ambwira ngo uyu munsi hano ni hadapfa umuntu harameneka amaraso.”

Akomeza ati “ Naramubajije nti kubera iki? Mbona ahise amfata. Nari kumwe n’inkeragutabara, nabibonaga ko imbaraga ze ntacyo ziri buntware, ariko amfata mu ijosi afatana n’ishati ayinigisha, arakomeza abandi nabo baramufata ariko yanga kundekura. Mu gushikanuza ishati yanjye, iracika.” Akomeza avuga ko yahise ahuruza Polisi ikaza ariko akavuga ati “ Wowe uri mubansenyera.”

Mbabazi Modeste, Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB, Kuri iki kibazo, yabwiye intyoza.com ko uyu mu Gitifu w’Akagari yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha kuri uyu wa kane tariki ya 9 Kanama 2018.

Mu gihe aba bayobozi mu nzego z’ibanze bagaragaza ugushyamirana ndetse kwabaviriyemo gufatana mu mashati umwe ashinja undi ubucuti bwihariye no kugirana urugwiro n’umugore we, Akarere ka Kamonyi ko gakomeje kuza inyuma mu kwesa imihigo kuko kabonye umwanya wa 26 mu turere 30.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

8 thoughts on “Kamonyi: Gitifu w’Akagari yafashe uw’Umurenge mu mashati amukekaho ubucuti bwihariye n’umugore we

  1. Ingabire groliose August 11, 2018 at 11:58 am

    Ahubwo uwo celestin nsengiyumva ki bivugwa ko yashenye ingo nyinshi mumurenge wa Rugarika aho yabanje kuyobora mbere yuko ajya kuyobora aho KARAMA , none naho ingo zaho atangiye kuziyogoza , banyakubahwa bayobozi bakarere rwose mushishoze ko atari umwe mubatuma akarere kacu kajya kumwanya nkuriya mukwesa imihigo.

    1. Niyonkuru eric August 13, 2018 at 3:33 pm

      Ese reka twibaze tureke kuba nk’inkoko dore ko arizo zidatekereza zibana ditora mugasozi yaba mubiziba ndetse no mubisogororo aho celestin yayoboye hose nibura higeze haba abanyuma ? ahu nge mbona impamvu akarere kacu kadatsera imbere ari amashyari bamwe mubayobozi bafitiye abandi aho gokora bagashaka uko bakirukanisha abandi .ndetse m’inco y’ubutindi bafite muri bo.ncuti zange reka turebe aho ikibazo kiri nanyakubahwa perezida yarabivuze abayobozi birirwa mumatiku n’amashyari ntibakore ibyo bagomba gukora icyo nicyo cyibazo dufite kugeza ubu muri kamonyi

    2. Kagema bruce August 13, 2018 at 3:34 pm

      Ese reka twibaze tureke kuba nk’inkoko dore ko arizo zidatekereza zibana ditora mugasozi yaba mubiziba ndetse no mubisogororo aho celestin yayoboye hose nibura higeze haba abanyuma ? ahu nge mbona impamvu akarere kacu kadatsera imbere ari amashyari bamwe mubayobozi bafitiye abandi aho gokora bagashaka uko bakirukanisha abandi .ndetse m’inco y’ubutindi bafite muri bo.ncuti zange reka turebe aho ikibazo kiri nanyakubahwa perezida yarabivuze abayobozi birirwa mumatiku n’amashyari ntibakore ibyo bagomba gukora icyo nicyo cyibazo dufite kugeza ubu muri kamonyi

  2. Nyakabanda sir August 11, 2018 at 12:06 pm

    Nyabuneka uwo mugitifu wumurenge wa karama akarere gafashe abaturage kuko rwose naha Rugarika yari yaraturembeje , ntiyubaha abagabo bagenzi be rwose ngo yubahe ingo zaho, yagakwiye abafasha kubaka ariko niwe ubasenyera.

  3. Muganga August 13, 2018 at 11:24 am

    Ni ibyo baba bibereyemo aho gukora akazi bashinzwe! Aba nibo batuma tuba abanyuma pe! Ese kuki nk’uwo mugitifu badahita bamukuraho koko?! Kutagira ubushobozi we!

  4. Niyonkuru eric August 13, 2018 at 3:20 pm

    Niko zubakwa iziyi minsi iyo zidashyitse banyirabayazana bashakira impamvu aho zitari.
    Mbona ahubwo mukwiye kutaba
    Abanyamakuru bahimba inkuru &kuzihindura bitewe n’impamvu runaka ahubwo mugatangaza inkuru nibwo bunyamwuga naho ,ubundi uru rwanda rwacu ruragana ahabi.

  5. Kanyange secile August 13, 2018 at 3:43 pm

    Nyabuneka kamonyi ntireba nabi
    irabura abagabo bogukomeza inkingi,uwo mugabo ninzirakarengane ahubwo hashakwe gitera n’ikibimutera naho ubundi celestin aho yakoze twe turamuzi yari umugabo ,abo yafashije nibo bagabo bo kubihamya

  6. Dusabimana paul August 13, 2018 at 3:47 pm

    Yemwe inungane zimerewe nabi bagiti mujisho biyegamiye aho bukera ninde uzarenganura umuyobozi wacu???

Comments are closed.