Kamonyi: Kwiyamamaza kwa PL mu Murenge wa Mugina, hagarutswe ku guha agaciro Made in Rwanda

Ubwo ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa muntu-PL ryiyamamarizaga mu Murenge wa Mugina kuri uyu wa kabiri tariki 14 Kanama 2018, ryashimangiye ko muri gahunda rishyize imbere ni ribona imyanya mu nteko ishinga amategeko rizakomeza gushyira imbaraga muri gahunda yo guha agaciro ibikorerwa mu Rwanda-Made in Rwanda.

Ku I saa kumi zirengaho iminota mike kuri uyu wa kabiri tariki 14 Kanama 2018, Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa muntu-PL ryakoreye bwa mbere muri Kamonyi mu Murenge wa Mugina igikorwa cyo kwiyamamaza, ryereka abarwanashyaka baryo n’abandi, bamwe mu bakandida baryo ryifuza ko bazahagararira abanyarwanda mu nteko ishinga amategeko riramutse ritowe.

Mu kwiyamamaza no kwamamaza abakandida ba PL, ubwo umukuru w’iri shyaka Hon. Donatille Mukabalisa( wari Perezida w’inteko ishinga amategeko icyuye igihe) yavugaga imigabo n’imigambi, yashimangiye ko ni rigirirwa icyizere abakandida baryo bakinjira mu nteko ishinga amategeko mu byo bazakora birimo gukomeza gusigasira ibyiza byagezweho, ko bazanarushaho gushimangira Politiki yo guha agaciro ibikorerwa mu Rwanda-made in Rwanda.

Hon. Donatille Mukabalisa aganira n’itangazamakuru ku Mugina.

 

Yagize ati “ Turashaka gukomeza gushyira imbaraga no kunoza kurushaho ibikorerwa iwacu I Rwanda, ku gira ngo ibyoherezwa mu mahanga byiyongere ibyo tuvanayo bigabanuke.”

Yakomeje ati “ Ariko muzi kugera mu mahanga, ukinjira mu mangazini, ukinjira ahantu, wajya kureba ukabona ikintu cyanditseho ngo made in Rwanda, ngo cyakorewe I Rwanda! Ibyo rero nibyo dushaka kongera, ibituruka ahandi tukabigabanya, kugira ngo tubashe kubona amafaranga menshi, dushobore ndetse no kwihaza mu ngengo y’imari, muzi ko tugeze kuri 66% birenga, turifuza ko tuzagera ku 100% kubera mwebwe, kubera ubufatanye.”

Abarwanashyaka ba PL n’abandi baturage ku Mugina.

Hon Mukabalisa, yanagarutse kandi ku ireme ry’uburezi ishyaka rye rya PL ribona ko ngo ryakagombye kuba kuba risubiza ibibazo abanyarwanda bafite, ubushakashatsi bukiyongera kugira ngo ubuhinzi bukorwe kinyamwuga cyane ko ngo umubare munini w’abanyarwanda ari abahinzi. Ibi nabyo ngo bizanozwa kandi bihabwe umurongo unoze.

Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa muntu-PL( Parti Liberal) kuva igikorwa cyo kwiyamamaza kw’amashyaka n’abakandida bashaka kwinjira mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda cyatangira tariki 13 Kanama 2018 ni ubwambere ryaje n’abakandida baryo kwiyamamariza mu karere ka Kamonyi. Ryageze mu Murenge wa Mugina bavuye mu Karere ka Ruhango. PL-Parti Liberal, ni ishyaka rimaze imyaka isaga 27 rivutse.

Bamwe mubari kurutonde rw’abakandida ba PL beretswe abarwanashyaka n’abaturage.

Amatora y’abadepitse, ateganijwe mu ntangiriro za nzeli 2018 ku matariki ya 2, iya gatatu n’iya 4. PL, yijeje abanyamugina ko ibizakorwa byose bizaba bishingiye kubufatanye kandi bishingiye ku mahame y’Ukwishyira ukizana, yo gushimangira no kunoza ubutabera bubereye buri munyarwanda, amahame agamije kugeza umunyarwanda ku iterambere buri wese yifuza kugeraho.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →