Ngororero-Kabaya: Bata ingo zabo bakajya guharikira mu tundi Turere 

Abaturage b’Umurenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero bavuga ko bamwe muri bo babaswe n’umuco w’ubushoreke batinya amategeko bakajya gushinga ingo mu tundi Turere aho batazwi.

Nubwo amategeko y’u Rwanda atemerera abagabo gushaka abagore barenze umwe, hari bamwe mu bagabo babirengaho bagatunga ingo ebyiri cyangwa zirenga.

Mu Murenge wa Kabaya, abagabo bafite iyo mico ngo bakumirwa n’amategeko ndetse n’amabwiriza y’Akarere avuga ko umugabo wacyuye umugore wa kabiri bamuca amande ndetse n’uwo mugore bakamusubiza iwabo.

Aya mategeko yo gukumira ubushoreke n’ubuharike yatumye bamwe mu bagabo bo mu Murenge wa Kabaya bahitamo guta ingo zabo bakajya gushaka abandi bagore mu Turere twa kure aho batabazi.

Nyiragwaneza Beatrice yatawe n’umugabo amutanye abana bane yigira kuba mu Karere ka Rubavu, aho amaze imyaka umunani. Uyu mugabo ngo yashatseyo undi mugore bamaze kubyarana kabiri. Yemeza ko ntacyo umugabo amufasha ndetse ngo yanagwiriwe n’inzu ariko ntiyaza kumufasha kuyisana.

Nyiragwaneza ati «Umwaka ushize naramwinginze ngo aze kumfasha kwubaka, araza nzi ko yisubiyeho ariko ntiyahamaze kabiri ahubwo yasize anteye indi nda none dore umwana amaze umwaka ntaraza no kumureba».

Uyu mugore usa n’uwakiriye ibyamubayeho, avuga ko ategereje ko umugabo azaza aje kumutera indi nda. Ati «Ubwo azagarurwa no kuntera indi nyine ; none se yaza nkamuraza hanze?». Avuga ko ubu arwana no kwitungira abana kuko ubu abagore basigaye barabaye “ndongora nihahire”.

Mukabaziga Felicité wo mu Kagari ka Gaseke nawe avuga ko yatawe n’umugabo akigira i Rubavu “gusana ingo” ati «Twarahungutse uw’iwanjye ajya gucyura, babyitaga ngo ni ugasana ingo. Icyo nakoze ni uko nahise nihutira mu Rukiko batugabanya umutungo kuko nta kundi nari bubigenze». Mukabaziga avuga ko nyuma umugabo urugo rwaje kumunanira n’imitungo iramushirana, ati «ubu yaraje tubana mu mitungo yanjye ariko iyo ntirengera nayo aba yarayiteje inshoreke».

Ikibazo asangiye na Nyiranzarerwanimana Alexandrine, we wabanye n’umugabo batasezeranye bakamarana imyaka umunani, aho kugira ngo basezerane umugabo aramucika ajya gusezerana n’undi mugore. Ati «Nahoraga mwinginga ngo dusezerane akananira, bukeye yigira gusezeranira Nyabihu mu murenge wa Jomba».

Uwitwa Ntakobatagira Judith we asanga abantu batari bakwiye kurebera ihohoterwa rikomoka ku bushoreke mu kwamburwa no gupfusha ubusa imitungo gusa, ahubwo ngo no gutwarwa umugabo naryo ubwaryo ni ihohoterwa.

Ati «Umugore aba yaragiye gushaka umugabo amukeneye, no kutamubona ni igihombo». Uyu mubyeyi wo mu kigero cy’imyaka 50, avuga ko nubwo umugore yagira ubushobozi bwo kwishyurira abana amashuri no kubatunga, ariko biga bameze nk’impfubyi badafite ibyishimo byo kubana n’ababyeyi bose.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabaya, Umubyeyi Ildegonde, avuga ko ubuharike babuhagurukiye, bagerageza kubukumira, ati «Uzanye undi mugore tumuca amande, n’umugore yazanye tumusubiza iwabo kugira ngo tugabanye amakimbirane».

Gitifu avuga ko abajya gushinga ingo za kabiri mu tundi turere, ntaho bashobora kubasezeranya bwa kabiri kuko ubu basigaye babibona muri mudasobwa. Akangurira abaturage kutemera kubana batabanje gusezerana, ndetse n’ababana akabakangurira gusezerana vuba kuko bagerageza kuborohereza.

MANZI M. Gérard

Umwanditsi

Learn More →