Musanze: Hangijwe ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe zo mu bwoko butandukanye

Polisi ikomeje ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe. Kuri uyu wa 18 Kanama 2018 ku bufatanye n’inzego zitandukanye hamwe n’abaturage, Polisi mu karere ka Musanze yangirije mu  ruhame inzoga zitemewe ndetse n’ibindi bicuruzwa bitujuje ubuziranenge, byafatiwe mu mirenge itandukanye igize aka karere.

Ibyangijwe bigizwe n’amaduzeni 2330 ya Blue sky, amaduzeni 220 y’inzoga zitemewe zizwi ku izina rya Kitoko, amaduzeni 81 ya Leaving Warage, Litiro 18 za kanyanga ndetse n’ibicuruzwa bitandukanye bitujuje ubuziranenge byiganjemo amavuta yo kwisiga.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yashimiye abaturage uruhare bagize mu bikorwa byo gufata inzoga zitemewe zangijwe uyu munsi.

Yagize ati: ’’ Amakuru twahawe n’abaturage yatumye dukorana n’inzego zitandukanye tubasha kumenya amayira abinjiza ibiyobyabwenge bakoresha, tubasha kubafata.’’

CIP Twizeyimana akomeza asaba abaturage kurushaho kuba maso, bakarwanya abakomeje kwinjiza ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano zitemewe  mu gihugu.

Yagize ati:’’ Agace dutuyemo gafatwa nk’inzira y’injiza ibiyobyabwenge cyangwa inzoga zitemewe mu gihugu bituruka mu bihugu by’abaturanyi. Kurwanya uwo ariwe wese ugifite uyu muco bikwiye kuba ibya buri wese kuko  ibiyobyabwenge biza ku isonga ry’ibitera ibyaha bitandukanye’’

CIP Twizeyimana asoza avuga ko ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge zakajijwe, ubicuruza nta mahirwe yo kunguka afite.

Yagize ati:’’Ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano zitemewe biri ku isonga  mu bihungabanya umutekano kuko bitera ubikoresha kwishora mu byaha bitandukanye birimo; urugomo, amakimbirane yo mungo n’ibindi… Inzego zitandukanye zikaba zarahagurukiye kubirwanya hagamijwe kubungabunga umutekano no kurengera ubuzima bw’abaturage.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza Manzi Jean Pierre yasabye abagifite umuco wo kwishora mu biyobyabwenge ku bihagarika; kuko uretse kuba bihungabanya umutekano bikanagira ingaruka kubuzima bw’ubikoresha, binadindiza  ubukungu bw’igihugu.

Yagize ati:’’ Mukwiye gukoresha amahirwe ahari mukiteza imbere; haba mu kwibumbira mu makoperative, ndetse no gukora indi mirimo ibyara inyungu yemewe n’amategeko mukareka kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge kuko mu gihe bifashwe bikangizwa amafaranga yashowe ntagaruka.’’

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Musanze: Hangijwe ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe zo mu bwoko butandukanye

  1. Bayigamba August 23, 2018 at 3:55 am

    REKA REKA NTIBYANGIJWE BYAJUGUNYWE CG BYAMENWE TURENGERA ABACU.

Comments are closed.