Kamonyi-Rukoma: RPF-Inkotanyi yamamaje abakandida bayo, ikora ku byifuzo by’abaturage

Umuryanga RPF-Inkotanyi ku gicamunsi cy’uyu wa kabiri Tariki 21 Kanama 2018 wamamarije abakandida bawo mu Murenge wa Rukoma ku kibuga cy’ahazwi nko kurwina mu kagari ka Taba. Amagambo yabwiwe abaturage yakoze ku byifuzo byabo, bijejwe byinshi bari bakennye birimo amazi n’umuriro mu bice bitandukanye.

Umurenge wa Rukoma ni umwe mu Mirenge 12 igize Akarere ka Kamonyi, ni Umurenge ufite Imidigudu myinshi igorwa no kubona amazi meza. Abaturage bahawe icyizere ko mu byihutirwa Umuryango RPF-Inkotanyi ugiye kubakorera ari ukubaha amazi ndetse n’umuriro aho utaragera.

Igikorwa cyo kwamamaza abakandida ba RPF-Inkotanyi i Rukoma cyitabiriwe n’abatari bake.

Mu cyizere bahawe, babwiwe ko isezerano rya RPF-Inkotanyi ku muturage itajya itinda kurisohoza. Basabwe amajwi yo kubereka ko bari kumwe, ko ndetse bifuza kubona abadepite benshi ba RPF nk’intumwa zitabatenguha mu Nteko ishinga amategeko.

Hon Rwaka Pierre Claver, umwe mu bakandida b’Umuryango RPF-INkotanyi wari mubamamazwa, yabwiye Inkotanyi za Rukoma ati “ Njyewe Ndambiwe kumva, n’ubuyobozi burabizi na RPF irabizi twabiganiriyeho, turambiwe kumva Abanyarukoma bataryama bajya kurwana n’amazi kuri Robine, Twarambiwe kumva ko mu Kagari ka Bugoba nta muriro uhagera. Ibyo ni RPF ibikora, iba yadutumye, iba yaduhisemo, njyewe ndi umukandida wanyu, Nzababera umuvugizi mwiza, amazi agomba kuboneka vuba cyane, umuriro ugakurikiraho. Muri RPF hari ibisubizo, RPF ni ibisubizo by’Abanyarwanda.”

Hon Rwaka Pierre Claver aganira n’Inkotanyi za Rukoma.

Hon Rwaka, yanakomoje ku mafaranga y’abanyarwanda atagira ingano yagiye aribwa n’abantu ku giti cyabo bihishe mu mutaka w’Amakoperative, yijeje abari mu makoperative atandukanye barimo abamotari ko abantu nk’abo RPF yabahagurukiye.

Alice Kayitesi, ukuriye Umuryango RPF-Inkotanyi mu Karere ka Kamonyi akaba n’Umuyobozi wako, yabwiye Inkotanyi za Rukoma n’abaje kwifatanya nazo ati “ Ibi turimo, turimo guhamya ukwemera kwacu. Twemera RPF, mureke rero ibyo twemera turimo no guhamya, tuzanabihamye Tariki 3 Nzeli 2018 dutera igikumwe kugipfunsi.”

Alice Kayitesi, Chairperson w’Umuryango RPF-Inkotanyi mu karere akaba n’Umuyobozi wako.

Yagize kandi ati “ Hari byinshi cyane Umuryango RPF-Inkotanyi wagejeje ku banyarwanda, ibyo tubona ni bike biracyaza. Hazaza byinshi cyane, Imvugo niyo ngiro nta kubeshya kubamo. Ibikorwa remezo tuzabibona kandi twese, amazi azaza muyabone kandi menshi cyane arenze ayo mubona ubungubu aza uyu munsi ejo akagenda kubera imbaraga nkeya, amashanyarazi tuzayabona twese kuko imvugo ye ( Perezida Kagame) niyo ngiro. Imihanda tuzayibona n’ibindi byinshi, Umwari n’Umutegarugori tuzakomeza guhabwa ijambo kurushaho, aho tujya niho heza cyane.” Yakomeje abasaba guhitamo neza bagahamya ukwemera kwabo maze u Rwanda rukaba Kanani.

Aaron Vuganeza, intumwa y’umuryango RPF-Inkotanyi yaturutse ku rwego rw’Intara yabwiye Inkotanyi za Rukoma ati “ Bavuze iby’amazi, akabazo karimo karakemuka vuba. RPF icyo ivuze igishyira mu bikorwa. Tariki ya 3 nzeli 2018 ni ugutora RPF-Inkotanyi ku majwi menshi. Bivuze ko muyihaye kugira abadepite benshi babahagarariye mu Nteko ishinga amategeko.”

Aaron Vuganeza, V/Chairperson wa RPF-Inkotanyi ku rwego rw’intara y’Amajyepfo.

Inkotanyi za Rukoma n’abaturage muri rusange bijejwe ko kuba baragiriye icyizere Perezida Kagame bakamutorera kuyobora Abanyarwanda, bakaba banagiye gukomeza icyo cyizere bamuha abamufasha bashoboye ari ikimenyetso ndakuka ko ibyo yabemereye nk’Abanyarwanda bigomba kwihuta.

Amatora rusange y’intumwa za rubanda ateganijwe tariki 3 Nzeli 2018. Azatorwamo abadepite 53, hari kandi amatora azaba tariki ya 2 n’iya 4 ku byiciro byihariye bigizwe; icyiciro cy’Abagore, Urubyiruko, abafite ubumuga. Imitwe ya Politiki itandukanye n’abakandida ku giti cyabo nibo bari mu bikorwa byo kwiyamamaza hirya no hino.

 

Uziel, ashinzwe ibikorwa byo kwamamaza mu muryango RPF ku rwego rw’Akarere.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →