Kamonyi-Musambira: Abaturage 5 bakubiswe na Gitifu bageze kwa muganga bamwe bahishwa mu cyumba cy’abana

Abaturage bagera muri batanu bakubiswe mu buryo butandukanye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rukambura mu ijoro ryo kuri uyu wakane tariki 23 Kanama 2018. Bamwe mu bakubiswe hari uwambuwe terefone n’amafaranga, hari kandi abajyanywe kwa Muganga bahishwa aharwarizwa abana ngo hatagira itangazamakuru riza kubashakira mubakuru. Nubwo Gitifu yari kumwe na DASSO we, abaturage niwe bashyira mu majwi cyane.

Abakubiswe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rukambura, Umurenge wa Musambira mu ijoro rya tariki 23 rishyira 24 Kanama 2018, bamwe babwiye umunyamakuru w’intyoza.com wageze aho bakubitiwe ko bakorewe akarengane bagataka bakabura ubatabara. Bavuga ko bamwe mu bagiye kwa muganga muri iryo joro bahishwe mu cyumba cy’abana ngo banga ko itangazamakuru ryagera aho barwariye.

Abakubiswe twabashije kumenya barimo; Ngurinzira Emmanuel, Nyabyenda Narcisse n’Umugore we, Gakwisi na Twagira Elineste. Batatu muri aba twamenye ko bajyanywe kwa muganga, hari  ukirwariye murugo kuko ngo yabuze ubujya kwivuza  kuko yatinye kujyayo adafite Mituweli, avuga ko ari umukene ufite ubumuga nubwo ngo butamubuza kujya gushaka ibyafasha urugo iyo ari muzima.

Emmanuel Ngurinzira wakubiswe, atwarirwa terefone n’amafaranga anangirizwa urugi.

Emmanuel Ngurinzira, Umwe mubakubiswe nyuma y’uko n’urugi rukinga amarembo y’urugo rwe rwangizwa ndetse ngo agatwarwa terefone n’ibihumbi 27 by’u Rwanda, yabwiye umunyamakuru w’intyoza.com iby’akarengane yagiriwe mu gihe avuga ko yari anamaze iminsi arwaye ndetse n’umugore we ngo akaba akuriwe ( atwite)).

Yagize ati” Baje bankinguza bambeshya ko ari DASSO w’Umurenge na DASSO w’Akagari ( Ariko yari uw’Akagari ari kumwe na Gitifu w’Akagari) ubwo niteguraga gukingura yarambwiye ngo reka ndwisenyere ndabona  no gukingura byakunaniye. Bakubise urugi rwo ku irembo rurashwanyuka rugwa imbere, barinjira bantwara bankubita urubaho bakuye ku rugi rwanjye bari bamaze kwica, najyanywe ku Kagari nkubitwa, ngezeyo ndicazwa hamwe n’abandi ndakubitwa, ntawatabaye.”

Akomeza ati ” Bandekuye ndi intere, ubwo bankuraga murugo gitigu yankoze mu mufuka ngo ndahamagara akuramo Terefone n’ibihumbi 27 y’u Rwanda. Muri iryo joro ngize ngo ndarekuwe, uwo natakiye ngo antabarize mu rugo banshakire ungeza kwa muganga, Gitifu yaramwatatse ngo arantabarije ashaka ku mukubita, haza umuvandimwe we birwanaho, Gitifu yagiye iwe azana icyuma ariko ntacyo yagikoresheje.”

Ngurinzira, akomeza avuga ko ageze kwa muganga i Musambira yajyanywe mu cyumba kirwarizwamo abana. Nyuma abantu baje kumubwira ko ngo bamuhungishaga abanyamakuru bakekaga ko bashobora kuza aharwarira abantu bakuru. Aha kandi ngo ntiyahajyanywe wenyine kuko hari n’umugore umwe mubakubiswe iryo joro witwa Aniziya wahazanywe. Avuga ko yavuye mubitaro kuwa gatanu ku mugoroba adasezerewe, ahubwo ashaka gusanga urugo kuko ngo nta mutekano kubwo kudakingwa, umugore we nawe akaba akuriwe.

Narcisse Nyabyenda nawe wakubiswe agira ati ” Nakubiswe n’umugabo witwa Gitifu twari kumwe mukabari tunasangira. Haje kuba ikibazo kitwa irondo, ambaza niba ndara irondo mubwira ko ndirara kuwa gatatu, ko nanariraye ndetse nanamubwira abo twariraranye, haciye akanya gatoya ati ntabwo wigeze urirara kuko mu makuru bampaye bambwiye ko utajya urirara. Ntangiye kumubwira abo turirarana aba arancakiye, yaranigaguye rwose n’abantu bari bahari, arankubita. Abonye ko inkoni zindembeje ati ngaho taha.

Iyi nzu idakinze niyo Nyabyenda Narcisse yihishemo nijoro ubwo yatahaga.

Akomeza ati ” Ngeze iwanjye nko mu gihe cya saa saba numva umuntu arakomanze iwanjye, yari n’ubundi Gitifu uje. Ati mukingure, umudamu amubwira ko ntaragaruka murugo kuva nakubitwa, ( kuko Madamu naraje mubwira ko ngiye kwihisha munzu yo kuruhande kuko natekerezaga ko bitarangiye nkurikije uko nagiye n’ibyavugwaga), yarakinguye ngo yirebere, umudamu wanjye aba ariwe ukubitwa, nari nihishe iruhande kunzu idakingwa mbonye bagiye kunyicira umugore mvayo nti n’ubundi ntako mutagize reka mveyo ariko woye kunyicira umugore.” Akomeza avuga ko yakubiswe bakamushorera berekeza kwa Ngurinzira maze ngo bagezeyo batinze gukingura bakubita urugi rugwa imbere. Bavuye aha bashorerwa ku Kagari bakubitwa.

Alexandre Niyonshima, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rukambura yabwiye intyoza.com ati ” Ntabakubiswe uretse ko ari abaturage bari bamaze iminsi batitabira gahunda za Leta. Amakuru ntabwo ariyo neza kuko twarimo turagenzura abantu bari bamaze iminsi batarirara, umwe wari waranze kurara irondo na rimwe twagiye kumureba murugo, hari n’abandi twasanze mu nzira batinze gutaha turababwira ngo batahe, ni uko byagenze nta kindi kidasanzwe.”

Kuba hari amafaranga ibihumbi 30 uyu Gitifu w’Akagari yemereye uwitwa Ngurinzira wakubiswe, kuri uyu wa gatandatu nyuma y’umuganda kandi avuga ko nta kumuhohotera yamukoreye, yavuze impamvu yayo muri ubu buryo ” Urumva ntabwo umuyobozi akwiye kuba yahungabanya umutekano cyangwa ngo agire umuturage abangamira, yaravuze ngo ni urugi rwe rwo kumarembo twasunitse rukavaho rukangirika, twavuze ko twarumukoreshereza nta kindi.”

Uyu niwo muryango wariho urugi rwangijwe kwa Emmanuel Ngurinzira.

Kuri iki kibazo, yaba Umuyobozi w’Umurenge wa Musambira, yaba n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, ubwo bavuganaga n’intyoza.com batangaje ko batari bakizi, ko ndetse bagiye kugikurikirana. Gusa zimwe mu nzego zirimo Polisi na DASSO w’Umurenge wa Musambira iki kibazo barakizi kuko bakinjiyemo nyamara nti cyagezwa ku zindi nzego. Amakuru intyoza.com ifite ni ay’uko uyu gitifu mu gihe cy’amezi make amaze muri aka Kagari ngo n’aho bamukuye yakubitaga abaturage aho guhanwa ahembwa kwimurwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi-Musambira: Abaturage 5 bakubiswe na Gitifu bageze kwa muganga bamwe bahishwa mu cyumba cy’abana

  1. Kamana Jean Bosco August 27, 2018 at 4:16 am

    Gusa Intyoza.com Nkunda ko mucukumbura amakuru y’akarengane gakorerwa muri Kamonyi.
    Mayor Alice ngo ntabyo azi?ES Muvunyi ngo ntabyo azi?kuki mayor amenya amakuru yuwo ashaka kurenganya no kwikiza kuruta uko intyoza .com imenya amakuru yuwakubiswe akajyanwa Kwa Muganga cg uwasenyewe urugo na gitifu w’umurenge nkuko muminsi ishize numvise mubyandika!

    Nyamara Kamonyi bashatse bahindura system yo gucyemura ibibazo aho kwibanda kuho biragaragara bahimba za Raporo zidafite epfo na ruguru!Ubwo se ko Imihigo igirwamo uruhare n’abayobozi ndetse n’abaturage Ubwo umwanya bariho bazawuvaho birirwa mumakimbirane bo ubwabo!

Comments are closed.