Karongi-Mutuntu: Inkuba yakubise umuntu ahita apfa inangiza 

Imvura idasanzwe yaguye mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa 26 Kanama 2018 mu Murenge wa Mutuntu, yarimo inkuba. Iyi nkuba yishe umusore w’imyaka 17 y’amavuko. Nubwo muri rusange Intara y’Uburengerazuba ari hamwe mu hakunze kwibasirwa n’inkuba, Karongi ntabwo hari hakunze kumvikana inkuba zihitana abantu.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 26 Kanama 2018 ahagana i saa moya n’iminota 30, uwitwa Bihoyiki samwel w’imyaka 17 y’amavuko yakubiswe n’inkuba ako kanya ahita yitaba Imana.

Imvano y’ikibazo cy’iyi Nkuba , ni imvura idasanzwe imaze hafi icyumweru yaribasiye aka gace ka Mutuntu katari gasanzwe kumvikanamo inkuba zihitana ubuzima bw’abantu. Gusa, Akarere ka Karongi kari mu bice bikunze kwibasirwa n’inkuba zihitana ubuzima bw’Abantu.

Bakundukize Xavier, wareraga uyu musore witwa Bihoyiki yatangarije umunyamakuru w’intyoza.com ko mu ma saa moya nigice z’umugoroba nyakwigendera yagiye gucana amatara ubwo yari mu rugo maze ngo ako kanya inkuba igahita imukubita.”

Akomeza avuga kandi ko uretse kuba iyi Nkuba yahitanye uyu musore, ngo yanatwitse amatara yose ndetse n’inzu irasaduka. Ubwo ngo abo mu rugo bazaga kureba ikibaye nibwo basanze nyakwigendera byarangiye.

Nyuma yo kwicwa n’iyi Nkuba, umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Ngoma ngo bawupime. Mu Karere ka Karongi muri rusange, hari hashize iminsi hatumvikana abantu bishwe n’inkuba nubwo ari agace zikunze kwibasira.

Sixbert Murenzi / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →