• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/11/25
Kamonyi-Rugalika: Hasojwe icyumweru cy’Umuryango hasezerana abarimo umaze imyaka 50
17/11/25
Ruhango-Kabagali: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho Ubujura bw’Intsinga z’Amashanyarazi yari atwaye
17/11/25
Itangazo ry’Umushinga RW0379 ADEPR Gatenga rihamagarira Gupiganira isoko
17/11/25
Amajyepfo-Turindane: Kamonyi ku isonga mu mpanuka zirimo izihitana ubuzima bw’Abantu

Abanyamakuru bamazwe impungenge ku gukumirwa kuri site z’itora mu gihe bazaba bakora akazi kabo

Umwanditsi
August 29, 2018

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yamaze impungenge abanyamakuru ko nta mukozi wayo cyangwa undi wese uzababangamira mu gihe bazaba bakora akazi kabo mu matora y’abadepite yegereje. Ni nyuma y’uko bagaragarije iyi Komisiyo ko mu matora aheruka bamwe mu bakozi bayo bagiye babangamira abanyamakuru mu kazi.

Abanyamakuru bagiye gukurikirana ibikorwa byo kwiyamamaza kw’imitwe ya Politiki, Abakandida bigenga ndetse n’imigendekere y’amatora y’abadepite, kuri uyu wa gatatu tariki 29 Kanama 2018 bijejwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora ko nta muntu uzabahungabanyiriza uburenganzira bwabo mu gutara amakuru.

Ni nyuma y’ikiganiro umukozi wa Komisiyo y’igihugu y’amatora yagiranye n’abanyamakuru ubwo bari ku kicaro cy’Inama nkuru y’itangazamakuru bitegura kujya mu Turere dutandukanye boherejwemo n’Inama nkuru y’itangazamakuru, ifite kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru mu nshingano zayo.

Muri iki kiganiro, Abanyamakuru bagaragarije Komisiyo y’Igihugu y’amatora ko mu matora aheruka ( y’umukuru w’Igihugu) bagiye babuzwa uburenganzira bwo gukora akazi kabo ko gutara inkuru na bamwe mu bakozi bayo kuri site z’itora zitandukanye.

Bokasa Moise, umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora wari uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, yabwiye abanyamakuru ati “ Icyizere twabaha cya mbere ni igishobora kuzaturuka muri aya mahugurwa tuba dukorera bariya bakorerabushake. Ariko bavandimwe twumvikane ngira ngo twese twagiye mu ishuri, abanyeshuri bose niyo bigana bose ntabwo baba abambere, turabahugura ariko abantu bose ntibumva kimwe.”

Moise Bokasa, umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora.

Akomeza ati “ Icyo nakwizeza cyo ni uko; ni amabwiriza, ni amategeko duhora buri gihe dusubiramo, twigisha kugira ngo abashobora kubyumva bamwe yenda nihaba hari n’abatabyumvise bajye banamenyesha n’abandi.” yakomeje asaba abanyamakuru bazakurikirana ibi bikorwa kujya nibura babanza bakimenyekanisha kuri site bagiye gukoreraho, ko byabafasha bikanoroshya imikoranire.

Peacemaker Mbungiramihigo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama nkuru y’itangazamakuru-MHC yasabye abanyamakuru bagiye muri ibi bikorwa kuzitwararika, bagakora akazi kabo kinyamwuga baha abanyarwanda amakuru y’amatora bakeneye.

Yagize kandi ati “ Icyo tubasaba ni ukubahiriza amahame abagenga, kubahiriza icyo amategeko ateganya mu gihe cyo kwiyamamaza, mukabisobanura kandi namwe mukabyubahiriza igihe muza kuba muyakurikirana, uko amatora azagenda n’uko abiyamamaza babikora, ndetse no kubahiriza imirongo ngenderwaho nkuko urwego rw’abanyamakuru bigenzura-RMC yabishyize ahagaragara. Aya mahugurwa afite umwihariko, ni amahugurwa ngiro. Ibyo muzakora muzabikore mu buryo bw’ubufatanye.”

Bamwe mu banyamakuru bakurikiranye ikiganiro.

Ibikorwa byo kwiyamamaza biteganijwe gupfundikirwa tariki ya 1 Nzeli 2018 mu gihe Amatora rusange y’abadepite ateganijwe gutangira tariki ya 3 Nzeli 2018. Hari kandi amatora y’ibyiciro byihariye ateganijwe tariki ya 2 ku cyiciro cy’abafite ubumuga n’abanyarwanda baba mu mahanga ndetse n’amatora ya 4 Nzeli 2018 aho hazatorwa abadepite 2 bahagarariye urubyiruko hakanatorwa abadepite 24 bahagarariye abagore.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5914 Posts

Politiki

4164 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1032 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

154 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga