Karongi-Bwishyura: Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bamamaje abakandida babo
Inkotanyi z’Umurenge wa Bwishyura n’abandi baturutse hirya no hino mu karere ka karongi, kuri iki gicamunsi cya tariki 30 Kanama 2018 bahuriye mu busitani bwa Bwishyura bamamaza abakandida depite b’umuryango RPF-Inkotanyi.
Igikorwa cyo kwamamaza abakandida b’Umuryango RPF-Inkotanyi ari nawo uri ku butegetsi, cyabereye mu Busitani bwa Bwishyura buherereye mu mujyi wa Kibuye imbere y’isoko.
Inkotanyi za Bwishyura n’abandi baturutse hirya no hino mu karere ka karongi, mu myenda y’amabara y’umutuku, umweru, ubururu n’umukara, amabara agaragara cyane mu birango by’uyu muryango, bagejejweho imigabo n’imigambi by’uyu muryango n’abakandida bawo, bagezwaho ubuhamya bw’abavuga ko uyu muryango wabakuye kure ukabagira abagabo n’abagore, abasore n’inkumi bashoboye.
Manirumva Frank, ni Rwiyemezamirimo uvuka mu Murenge wa Bwishyura. yabwiye Inkotanyi za Bwishyura n’abandi ko umuryango RPF-Inkotanyi wamukuye kure, ko wamukoreye ibirenze ibyo bamwe mu babyeyi bakorera abana babo.
Yagize ati “ Nyuma yo kugira amahirwe yo kwiga amashuri yisumbuye mbikesheje RPF-Inkotanyi, nakomeje Kaminuza.” Akomeza avuga ko aho arangirije Kaminuza yabaye Rwiyemezamirimo ukora imashine zirarira amajyi y’inkoko zikanayaturaga, Ko ibi byose ari ukubera RPF.
Uyu rwiyemezamirimo Manirumva, avuga ko abikesheje imiyoborere myiza y’umuryango RPF-Inkotanyi, yaje kugana ikigega BDF kikamufasha kwagura ibikorwa bye. Ibi ngo ntabwo aba yarabigezeho iyo RPF-Inkotanyi itabaho.
Abagiye batanga ubuhamya bose muri iki gikorwa cyo kwamamaza abakandida b’umuryango RPF-Inkotanyi, bagiye bagaruka ku ntambwe yabagejejeho, bamwe bagaragaje iterambere bagezeho nyuma y’uko RPF-Inkotanyi ihagarika Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ikimakaza imiyoborere myiza.
Bamwe mu batanze ubuhamya, bagaragaza ko mbere uyu mujyi wa kibuye nta nzu n’imwe ya etaje wagiraga, ko ibikorwa remezo byari mbarwa, ko ndetse aborozi b’amafi ubu batakigorwa no kujya kugura umurama wayo hanze, ko ahubwo bawikorera, bagaragaje byinshi mu bikorwa by’iterambere bamaze kugeraho bari kumwe n’umuryango RPF-Inkotanyi bavuga imyato.
Sixbert Murenzi / intyoza.com