Kamonyi-Rugalika: Umuntu utazatora FPR ntazajya mu Ijuru-Guverineri Mureshyankwano

Mu gikorwa cyo kwamamaza Abakandida b’umuryango FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Rugalika cyabaye kuri uyu wa 30 Kanama 2018, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo wari witabiriye iki gikorwa yabwiye Inkotanyi za Rugalika n’abandi baturutse hirya no hino mu Karere n’ahandi ko utazatora FPR atazajya mu Ijuru. Ibi abishingira kumateka ya FPR n’ibyo yakoreye abanyarwanda.

Mureshyankwano Marie Rose, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo akaba na Chairperson w’Umuryango FPR-Inkotanyi muri iyi ntara, mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida b’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Rugalika kuri uyu wa kane tariki 30 Kanama 2018, yabwiye abitabiriye iki gikorwa cyabereye ku kibuga cy’umupira cya Kigese ko utazatora FPR-Inkotanyi nta Juru azabona.

Umusaza Ngenzi ibumoso, Governor Mureshyankwano hagati, Mayor Alice/Kamonyi iburyo.

Mu gukoresha iyi mvugo, Guverineri Mureshyankwano yabihereye kubyo avuga ko FPR yakoreye Abanyarwanda nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Uko yubatse ubumwe bw’abanyarwanda, iterambere, ubukungu, ubuzima, uko u Rwanda rwongeye kugira ijambo mu ruhando mpuzamahanga n’ibindi. Aha niho ahera avuga ko kudatora FPR ari ukwirengagiza ibyiza yakoreye abanyarwanda.

Guverineri Mureshyankwano yagize ati ” Umuntu utazatora FPR ntazajya mu ijuru.” Akomeza avuga ko amateka abihamya, ko umunyarwanda utatora FPR yaba yirengagije aho yamukuye. Ati ” Bamwe twari mu mashyamba, ituvanayo, abandi iraturokora.”

Governor Mureshyankwano yizihiwe hamwe n’Inkotanyi za Kamonyi.

Guverineri Mureshyankwano kandi yijeje Abanyarugalika ko ni batora FPR bazakomeza kugezwaho iterambere ririmo amazi, amashanyarazi n’imihanda myiza. Yabijeje kandi ko hamwe na FPR-Inkotanyi, bazarushaho guharanira ibyiza, kubaka umumwe, iterambere n’umutekano by’abanyarwanda.

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bashaka imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, birasozwa kuri uyu wa gatandatu Tariki ya 1 Nzeli 2018,  mu gihe amatora rusange imbere mu gihugu ateganijwe tariki ya 3 Nzeli 2018. Hari kandi amatora ku banyarwanda baba mu mahanga azaba tariki ya 2, hakaba amatora y’umudepite umwe mu kiciro cy’Abafite ubumuga. Amatora yandi ni  ay’icyiciro cy’abagore azaba tariki ya 4 akazatanga abadepite 24, kuri uwo munsi kandi hari amatora y’Abadepite 2 bahagarariye urubyiruko. Abadepite bose mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ni 80.

Abaturage batari bake bari bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza abakandida ba RPF-Inkotanyi.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →