Kamonyi-Musambira: Gitifu ari mu maboko ya RIB, akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rukambura Alexandre Niyonshima, uherutse gukubita batanu mu baturage ayobora akanabakomeretsa yafashwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha- RIB. Umuvugizi w’uru rwego yemeza amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu Gitifu.

Alexandre Niyonshima, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rukambura, Umurenge wa Musambira nyuma yo gukubita no gukomeretsa batanu mu baturage ayobora, yafashwe n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB. Afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Musambira.

Modeste Mbabazi, umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB yemereye intyoza.com ko uyu Gitifu Alexandre Niyonshima afunze, ko ndetse  arimo gukurikiranwa ku byo akekwaho kuba yarakoze. Yagize ati “ Yego yarafashwe, akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa.”

Ibyaha byo gukubita no gukomeretsa uyu Gitifu Alexandre Niyonshima akurikiranyweho, ni ibikekwa ko yakoze mu ijoro rya tariki 23 rishyira iya 24 Kanama 2018 ubwo batanu mu baturage ayobora yabakubise ndetse akabakomeretsa kugera ubwo bamwe muribo bajyanywe kwa muganga.

Soma inkuru irambuye hano, abaturage babwira umunyamakuru w’intyoza.com iby’akarengane bagiriwe na Gitifu wabo wumve icyo nyirubwite yavuze ndetse n’abayobozi: http://www.intyoza.com/kamonyi-musambira-abaturage-5-bakubiswe-na-gitifu-bageze-kwa-muganga-bamwe-bahishwa-mu-cyumba-cyabana/

Abaturage bakubiswe ikinyamakuru intyoza.com cyabashije kumenya ndetse bamwe tukabasura bakagira icyo bavuga ku gukubitwa kwabo ni; Ngurinzira Emmanuel wakubiswe akanangirizwa urugi rw’urugo rwe, Nyabyenda Narcisse n’umugore we, Gakwisi hamwe na Twagira Elineste.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →