Perezida Kagame ari kumwe n’umufasha we Jeannette Kagame batoreye Abadepite mu gihugu cy’u Bushinwa

Mu Matora y’abadepite yatangiriye mu banyarwanda baba mu mahanga kuri iki cyumweru tariki 2 Nzeli 2018, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame ari kumwe n’Umufasha we Jeannette Kagame batoreye Abadepite mu biro by’itora muri ambasade y’u Rwanda i Beijing mu Bushinwa. 

Kuri iki cyumweru Tariki ya 2 Nzeli 2018 i Beijing ho mu murwa mu kuru w’ Igihugu cy’u Bushinwa, mu biro by’itora bya Ambasade y’u Rwanda, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame n’Umufasha we Jeannette Kagame, bifatanije n’abanyarwanda bariyo mu gikorwa cyo gutora intumwa za rubanda.

Amatora y’Abadepite mu Rwanda yatangiye none tariki ya 2 Nzeli 2018 ku banyarwanda baba mu mahanga, anakorwa hirya no hino mu gihugu ku cyiciro cy’abafite ubumuga. Aba bagomba kuvamo umudepite umwe ubahagarariye.

Madamu Jeannette Kagame yitorera intumwa za rubanda.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ari mu gihugu cy’u Bushinwa kuva kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Nzeli 2018 aho yagiye ari kumwe na Madamu we Jeannette Kagame. Bitabiriye inama y’ihuriro  ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa. Iyi nama yiswe FOCAC 2018 ( Forum on Chine-Africa Cooperation 2018). Iyi nama biteganijwe ko itangira kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Nzeli 2018 ubwo mu gihugu imbere haraba hatangiye amatora rusange y’Abadepite.

Uko mu biro by’itora muri Ambasade y’u Rwanda i Beijing hari hateguwe.

Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa ni ntamakemwa. Perezida Xi Jiping uyoboye u Bushinwa aherutse mu Rwanda aho yanasinyanye amasezerano atandukanye y’ubufatanye na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame unayoboye muri iki gihe umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Bamwe mu banyarwanda bagiranye ibihe byiza n’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →