Amashyaka, green Party na PS Imberakuri abonye intebe y’ubudepite, abakandida bigenga baviramo aho

Bwambere mu matora y’Abadepite ya 2018, imitwe ya Politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi itsindiye kwinjira mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda. Abakandida Depite bigenga batashye amara masa.

Mu majwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora y’abadepite yabaye kuva tariki 2 kugeza tariki ya 4 Nzeli 2018, Amashyaka abiri atavuga rumwe na Leta ariyo; The Democratic Green Party of Rwanda ( Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda) na PS Imberakuri yatsindiye kwinjira mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Nk’uko Prof. Kalisa Mbanda, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yabitangaje kuri uyu mugoroba wa Tariki 4 Nzeli 2018, amajwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora y’abadepite agaragaza ko Umuryango RPF-Inkotanyi ariwo uri ku mwanya wa mbere n’imyanya 40 mu Nteko ishinga amategeko, Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa muntu PL ryagize imyanya 4, Inshyaka PSD rigira imyanya 5 mu gihe Green Party na PS Imberakuri buri umwe yabonye imyanya ibiri.

Abakandida bigenga bose uko ari bane bahataniraga kwinjira mu Nteko ishinga amategeko nta n’umwe wigeze agira amahirwe yo gutorwa ngo yinjire mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Amatora y’abadepite yatangiye tariki ya 2 asozwa Tariki ya 4 Nzeli 2018. Tariki ya 2 Habaye amatora ku banyarwanda baba mu mahanga ndetse n’ikiciro cy’Abafite ubumuga, Tariki ya 3 habaye amatora rusange mu gihe Tariki ya 4 habaye amatora y’ikiciro cy’urubyiruko n’abagore. Amatora asojwe hatowe abadepite 80 bagomba kwinjira mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →