Nyaruguru: Barasaba ubuyobozi kubabwira ibyavuye mu matora y’abo bitoreye

Bamwe mu batuye Umurenge wa Ngoma mu karere ka Nyaruguru bavuga ko bataramenya amakuru ku byavuye mu matora rusange y’abadepite yabaye tariki 3 Nzeli 2018. Mu gihe Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje by’agateganyo ibyayavuyemo, barasaba ubuyobozi kubasobanurira ibyavuye mu matora nk’uko bwabakanguriye kwitabira kumva imigabo n’imigambi by’abiyamamazaga.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Nyaruguru bavuga ko bataramenya ibyavuye mu matora y’Abadepite bitoreye. Bavuga ko bategereje inama y’ubuyobozi mu Kagari cyangwa ku rwego rw’Umurenge ngo babwirwe ibyavuye muri aya matora y’abadepite bitabiriye.

Aba baturage batangarije umunyamakuru w’intyoza.com ubwo yabasuraga kuri uyu wa gatatu tariki 5 Nzeli 2018 ko kutamenya amakuru ku byavuye mu matora y’Abadepite biterwa n’uko batabasha gukurikira ibitangazwa n’itangazamakuru. Basaba ko ubuyobozi bwakoranya inama bagatangarizwa ibyavuye muri aya matora nk’uko bwabakanguriraga kwitabira kujya kumva imigabo n’imigambi y’abiyamamazaga.

Tharcisse Bigirindabyi, umuturage mu Murenge wa Ngoma witabiriye amatora yagize ati” Ibyavuye mu matora ntabyo ndamenya kuko ntabyo baradutangariza. Cyakora buriya icy’ingenzi ni uko twatoye neza nta n’uwaduhutaje. Ibyavuyemo twiteze kubibwirwa n’abayobozi nk’uko baduhuza mu nama, nk’uko n’ubundi bagiye badusaba kujya kumva imigabo n’imigambi y’abakandida biyamamazaga.”

Uyu muturage, avuga kandi ko nyuma yo gutora abadepite, bategereje ko bazihutira kugaruka kubiyereka ngo barebe koko abashoboye kugera mu Nteko ishinga amategeko, bamenyane nabo, banamenye ko aribo ntumwa zibahagarariye.

Stanislas Nahayo, utuye mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Rubona ho mu Murenge wa Ngoma agira ati “ Nta Radiyo mfite, nta n’makuru ndumva y’ibyavuye mu matora, buriya abayobozi bazakoranya inama batubwire.”

Clementine Niyonzima, atuye mu Mudugudu w’Akanyaru, Akagari ka Fuji, Umurenge wa Ngoma, agira ati “ Ibyavuye mu matora rero ntabyo nzi, dufite ikibazo ko hano Radiyo zitahafata neza, ntaho nari bubyumvire. Ni ugutegereza nka Gitifu akaturemesha inama akatumenyesha ibyavuye mu matora.”

Amatora y’Abadepite yatangiye tariki 2 ageza tariki ya 4 Nzeli 2018. Tariki ya 2 hatowe abadepitse b’ikiciro cy’abafite ubumuga ndetse hatora abanyarwanda baba mu mahanga, tariki ya 3 habaye amatora rusange mu gihugu hose mu gihe tariki ya 4 habaye amatora y’ikiciro cy’Urubyiruko ndetse n’ikiciro cy’abagore. Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda igizwe n’abadepite 80 baturuka mu mitwe ya Politiki itandukanye hamwe no mu bakandida bigenda hakiyongeraho abaturuka mu byiciro byihariye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →