INKURU NDENDE: AKARABO K’URUKUNDO ( igice cya 1 )

Baca umugani mu Kinyarwanda ngo gukunda utagunda ni nk’imvura igwa mu ishyamba, ariko burya na none ikibatsi cy’urukundo ngo ntabwo kihishira. N’ubwo haba hari impamvu ibihumbi zituma uwo ukunda atakwiyumvamo nawe, nti habura impamvu byibura imwe gusa imwereka ko uri uw’ingenzi, Akakugirira icyizere ndetse akagukunda byimazeyo nk’uko ugiye kubyumva muri iyi nkuru ndende y’Urukundo aho umusore Eric yaje kwisanga akunda umwari “Mutoni” nyamara abizi neza ko urwo rukundo rutashoboka ku bw’amateka y’imiryango yabo.

Byari mu gitondo  cy’agasusuruko ubwo akazuba kari kamaze kurasa, abashumba bari ku misozi bahuye amashyo, ababyeyi nabo bari bahugiye mu turimo twa mugitondo. Mutoni nawe yari yiriwe mu turimo two murugo yitegura neza ngo barumunabe ni bava kwiga babone ibyo kurya, ababyeyi be nabo mu kabande batabiraga ibijumba dore ko byari igihe kiza cyo guhinga, yaba kubahinzi bo mubishanga no mu mpinga kuko hagwaga akavura karinganiye katatuma ibishanga byuzura cyangwa ngo imisozi itwarwe n’isuri.

Mutoni, ubwo yagumye mu turimo tw’abakobwa imuhira ari nako amasaha yicuma mu gihe hari hakeye agiye guteka, yatunguwe no gusanga nta mazi ahari na makeya kandi yari amasaha abanyeshuri bari begereje gutaha. Byabaye ngombwa ko abatura ikivomesho ngo asimbukire ku mugezi abangukane amazi yo gutekera abagiye guhinga ndetse n’abagiye kwiga kuko nta wundi byarebaga uretse we! barumuna be babiri bigaga mu mashuri yisumbuye, Mutoni nawe nibwo yari akirangiza amashuri yisumbuye ategereje kuzakomeza amashuri makuru, Mutoni yamanutse n’ingoga yirukanka kibuno mpa amaguru, yerekeza ku mugezi.

Ubwo Eric na bagenzibe bari baragiye amashyo hafi y’ivomo kuko hari ubwatsi bwiza kandi butoshye, Eric na Yohani bari bokereje ibijumba munsi y’umukingo biganirira, byari n’amahire kuko bari baziranye cyane dore ko bose bari barangirije amashuri yisumbuye ku kigo kimwe, kandi bategereje gukomeza n’amashuri makuru.  Uko baganiraga, inka imwe y’igaju yaje kubacika ijya kona ibishyimbo byari hakurya y’inzira yamanukaga ijya ku ivomo! Eric akibibona yashidutse yirukanka munsi y’umukingo aho bari bari, ku bw’amahirwe ye makeya yacakiranye na Mutoni mu kayira kamanukaga kerekeza ku ivumo aramukanga cyane kuko Mutoni atari yamenye ko hari abandi bantu hafi aho.

 

Icyokora icyo yari yabonye ni inka gusa zari hirya y’inzira. Ku bw’amahirwe makeya rero Mutoni yahise yikanga yikubita hasi amanuka yibarangura akubita umutwe ku mabuye yari hepfo gatoya, abamubonye bose bahise bacika ururondogoro bavuza induru imisozi yose iratabara basanga Mutoni agihumeka akuka bihutira kumujyana kwa muganga. 

Mu busanzwe Mutoni yari umwari uri mukigero cy’imyaka 22 y’amavuko akaba yari imfura iwabo, yari igikara kiza kizira ibirungo no kwisiga bimwe by’ab’ubu ndetse yari umukobwa ushinguye uzira umwanda! mbese yari umwari ubikwiye ku buryo n’abandi bakobwa b’urungano rwe bamufatiragaho urugero rwiza bitewe n’ubwiza buhebuje butasiganaga n’ubwitonzi.

Ako kanya bikiba, abantu bose bihutiye kugeza umurwayi wari wanegekaye kwa muganga ngo nyamuna barebeko habaho gusanasana dore ko yari yakomeretse cyane kuko ibuye ryari ryamutemye mu rwasaya ururimi rwasohotse ndetse n’akaboko k’indyo kari kahindukiye mu mutwe naho huzuye amaraso menshi cyane!, bageze kwa muganga bahise batumiza ababyeyi ba Mutoni.

Nyina wa Mutoni akimenya ibyiyo nkuru mbi yacitse ururondogoro ariko akimenya ko byatewe n’uwitwa Eric Hitimana wo kwa Karinda bwo yabaye nk’uhungabanye aribwo yivugishaga ati “Ndabizi n’ubundi narabivuze kwa Karinda ntibashakako tubaho, na mbere batumariye umuryango yaba data na mama ndetse na bene wacu bose nibo babamaze batwara imitungo n’ubuzima bw’abange ariko kuri iyi ncuro sinabyumva ubutabera bukore igikwiye rwose.

Mu busanzwe Eric yabanaga na nyina gusa kuko ise yarafunze yarakatiwe imyaka ingana n’ubuzima bwe, Eric akibona ibibaye yatashywe n’ubwoba bwinshi ahita yirukanka ngo ahunge kuko yari azi neza ko natinda mu mayira nawe ubwe ajya muri gereza. Gusa nyine ngo inzira ntibwira umugenzi kuko ubwo Eric yahungaga yahuye n’umuyobozi w’agace bari batuyemo kandi inkuru yari yamaze kuba kimomo ko Eric yishe umuntu. Eric yarafashwe ngo ashyikirizwe ubugenzacyaha akurikiranweho icyaha cyo guhohotera no gukomeretsa we ubwe atemeraga kuko ibyabaye nta bushake yabigizemo.

Mutoni we yageze kwa muganga abaganga bakora uko bashoboye ngo barebe ko bamusubiza ubuzima kuko yari yageze habi hashoboka, gusa byarangiye binaniranye biba ngombwa ko yoherezwa kuvurizwa hanze kuko yari yangiritse cyane ndetse hari n’amaraso yari yaviriye mu bwonko kandi byari ngombwa ko bamubaga mu bwonko bakayamukuramo. Byarangiye yoherejwe kubagirwa mu Buhinde, gusa nti byari bigoranye kuko amafaranga yose yagombaga kwishyurwa n’ubwishingizi bw’indwara iwabo wa Mutoni babagamo.

Eric we nyuma yo gutabwa muri yombi yaje gukatirwa imyaka 20 y’igifungo kuko ubushinjacyaha bwagaragaje ko icyaha yakoze yari yakigambiriye kandi itegeko rikaba ryarateganyaga ko umuntu uhohotera undi abigambiriye bikavamo ubumuga cyangwa uburwayi akatirwa imyaka makumyabiri y’igifungo n’indishyi z’akababaro guhera ku bihumbi magana atanu kugeza kuri miriyoni ebyiri cyangwa kimwe muri ibyo bihano, Eric yagiye muri Gereza kuko yabuze ibimenyetso bimushinjura cyane ko ariwe na Mutoni bari bazi ukuri ku  byabaye, kandi Mutoni ntabwo yari kuboneka ngo nibura atange ubuhamya ku byabaye.

Muri gereza, Eric yahoranaga intimba yenda kumwica kuko yibazaga ukuntu azira ubusa intimba n’agahinda bikamushengura umutima, nyina we yari yarabaye nk’umurwayi wo mu mutwe kuko yibazaga ukuntu umugabo we afunze umuhungu we wamufashaga uturimo akanamurwanaho akaba afunzwe bityo agahinda ka kamubana kose.

Burya koko ngo kwa muganga barasanasana iminsi ikicuma, nti byatinze mu mezi atandatu gusa Mutoni wari wabitswe yagarutse ibumuntu ndetse agaruka imuhira, asanga amakuru avuga ko Eric yafunzwe ndetse agakatirwa ariwe azira! Mutoni agerageza gutekerereza iwabo uburyo Eric arengana ndetse n’uburyo ibyabaye nta ruhare yabigizemo. Ubusobanuro bwa Mutoni ntabwo bwanyuze ababyeyi be ndetse baramutwamye bakamwumvishako n’ubundi uwo muryango ari nta cyiza wabifuriza bitewe n’ibyo wabakoreye, bamwumvishaga ko ahubwo ibyabaye byari byarapanzwe, ko byari umugambi mubisha wo ku muhitana…( Igice cya mbere ni aha tugisoreje)

Igice gikurikira kiri mu nzira. Niba kandi ukunze iyi nkuru ndende y’urukundo, yisangize abandi mukore like kuri page ya Facebook y’intyoza.com mujye muhita muyibona byoroshye.

Sixbert Murenzi / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →