Umugore washenguwe no gusenyerwa na SEDO wamutwariye umugabo yamushyize ku karubanda. Yabikoreye imbere ya Guverineri Mureshyankwano, abayobozi batandukanye ndetse n’abaturage b’Umurenge wa Musambira ubwo bari mu Nteko y’abaturage kuri uyu wa kabiri tariki 11 Nzeli 2018.
Musanabera Marie Chantal, umugore umaranye iminsi intimba n’agahinda avuga ko yatewe na Ingabire Marie Josee SEDO (Social Economic Development Officer-Umukozi ushinzwe iterambere n’imibereho myiza mu Kagari) w’Akagari ka Cyambwe ho mu Murenge wa Musambira, amushinja ku musenyera urugo akamutwarira umugabo, yamutamaje mu ruhame mu Nteko y’abaturage yari yanitabiriwe na Guverineri Mureshyankwano Marie Rose n’abandi bayobozi.
Musanabera yagize ati “ Nenze umuyobozi ushinzwe gukemura ibibazo by’abaturage, ushinzwe kuturengera, akaba yarasezeranye n’umugabo wanjye, asezeranye batararangiza no kumpa ibyo urukiko rwemeje. Mu by’ukuri ndamunenze, ari hariya ndamureba.”
Musanabera yabwiye intyoza.com kandi ko ikibazo cyatangiye cyera akagenda yitabaza ubuyobozi ariko nti hagire igikorwa bikaza kurangira umugabo we basezeranye bakanabyarana yigaruriwe n’uyu SEDO kugera ubwo ngo kuri uyu wa Kane tariki 6 Nzeli 2018 basezeranye n’irangizarubanza rye ritarashyirwa mu bikorwa.
Atangaza ko kuba yaremeye gatanya n’umugabo we byari amaburakindi, kuko ngo yabonaga ubuzima bwe bushobora kuhagendera bityo agahitamo kurengera amagara ye ariko byose uyu SEDO ngo akaba ariwe nyirabayazana.
Ubwo umunyamakuru w’intyoza.com yegeraga uyu SEDO Ingabire Marie Chantal wari mu Nteko y’abaturage aniyumvira ibimuvugwaho byo gusenyera umuturage yayoboraga akamutwarira umugabo, yanze kugira icyo atangaza.
Umwe mu baturage wari muri iyi nteko uzi ibi bibazo akaba anazi uyu SEDO yagize ati “ Kuva namubona aje kutuyobora, nta rugero rwiza yaduhaye, gusa aho yari atuye nta mugore numwe umuvuga neza.”
Mureshyankwano Marie Rose, Guverineri w’Intara y’amajyepfo kuri iki kibazo yatangarije intyoza.com ati “ Uriya muturage koko yabarije ikibazo hano mu ruhame, ashyira mu majwi umu SEDO w’Akagari avuga ko yagize uruhare mu kumusenyera urugo, icyo twabonye ni uko bagiye mu rukiko rukaba rwarabatandukanije kandi icyo ni icyemezo cy’urukiko, ntabwo twabyivangamo kuko ubutabera buba bwakoze akazi kabwo.”
Akomeza ati “ Kubijyanye natwe nk’Ubuyobozi, mu by’ukuri koko nk’uko yavuze ati ni umuyobozi ushobora kuba yaragize uruhare mu kunsenyera urugo, tugiye kubikurikirana natwe turebe, turamutse dusanze hari ibimenyetso bigaragara, bifatika, twumva natwe nk’ubuyobozi twamufatira ibihano byo mu rwego rw’ubuyoboziariko tutivanze mu by’inkiko.”
Guverineri Mureshyankwano yatangaje kandi ko n’ubwo ibi byose byabaye ndetse n’ubuyobozi bukaba bugomba kubisuzuma, ngo nta rirarenga kuri uyu muturage kuba yakwiyambaza ubuyobozi akamurega bakamusabira n’ibihano niba koko bigaragara ko yamusenyeye urugo.
Amakuru intyoza.com yamenye kandi ni ay’uko uyu SEDO Ingabire Marie Josee mbere y’uko iyi nteko y’abaturage iterana ngo yari yamaze guhabwa Mutation ( Kwimurirwa ahandi) Mu Kagari gaherereye mu Murenge wa Mugina. Amakuru dufite, avuga kandi ko uku kwimurwa kutakorewe uyu SEDO gusa, ko hari na bagenzi be kimwe na ba DASSO batandukanye bahawe mutation.
Munyaneza Theogene / intyoza.com