Kamonyi-Runda: CLADHO yafashije abahinzi borozi kumenya, kumva no kugira uruhare mu bibakorerwa

Ikarita nsuzuma mikorere ibumbiye hamwe serivise zihabwa abahinzi borozi yasobanuriwe ababahagarariye mu Murenge wa Runda kuri uyu wa gatanu tariki 14 Nzeli 2018. Impuzamiryango y’amashyirahamwe yita ku burenganzira bwa muntu-CLADHO itangaza ko nyuma yo kuganira n’abaturage hatahiwe abayobozi. Ni mu rwego rwo kunoza ibibakorerwa no kubakangurira kumenya uruhare rwabo.

Serivise zo mu buhinzi n’ubworozi zatoranijwe mu gupimiraho uko Abahinzi borozi bazibona, uko bazishimira ndetse n’uruhare rwabo mu bibakorerwa zibanze ahanini kuri Serivise ya Girinka( uko inka zitangwa, ubwiza bwazo, uko zibageraho, uruhare rw’umuturge mu gutoranya abazihabwa, ubufasha n’ubujyanama abazihawe babona haba mbere na nyuma yo kuzibona n’ibindi).

Hari kandi; Guhuza ubutaka ( harebwa uruhare abaturage babigiramo, uko ubwahujwe bucungwa, umusaruro uvuyemo uko ucungwa, uko abaturage babifata), hari Serivise z’Iyamamazabuhinzi( uruhare rw’umuturage, uko babona ababafasha), hari muri Nkunganire, Inyongeramusaruro yaba Imbuto n’ifumbire, Hari Uruhare rw’Umuturage mu gutegura ingengo y’Imari mu buhinzi bworozi, uruhare bagira mu kugena ibiciro, ibibafasha gutunganya umusaruro, uko bafashwa kubona amasoko n’ibindi.

Aba bahinzi borozi bagiye bahagarariye abandi, bagaragazaga uko batanze amanota muri serivise zitandukanye bahabwa.

Abaturage bashingiye uko babona kandi bahabwa izi serivise, bahawe umwanya wo kugira icyo bazivugaho ndetse batanga amanota kuri buri Serivise. Nyuma y’aya manota y’abaturage, abayobozi batandukanye babagezaho izi Serivise nabo bazaganirizwa, bihe amanota azahuzwa n’ayatanzwe n’abaturage harebwe ku ruhande rwa buri wese ahari intege nke hakosorwe.

Ndagijimana Thomas, nyuma y’ibiganiro no gutanga amanota kuri Serivise bahabwa nk’abaturage yavuze ko hari byinshi bungutse. Yagize ati “ Iri suzuma mikorere riradukanguye, twarebye mu nguni zose z’ubuhinzi n’ubworozi, uko abaduha Serivise baziduha, tureba ibibazo duhura nabyo, uruhare rwacu mu bidukorerwa, uko twanoza ibitanoze, ahubwo CLADHO n’izindi nzego iki gikorwa bakwiye kukimanura kugera ku Mudugudu.”

Baragaragaza uko barimo gutanga amanota.

Mukamukiza Immaculee we agira ati” Nishimiye ko twegerewe, tukabwirwa byinshi kuri Serivise z’ubuhinzi n’ubworozi duhabwa ari nazo zihatse izindi mu buzima bwacu, twarebye uko tuzigezwaho, twibutswa uruhare rwacu mu bidukorerwa, ndizera ko hari byinshi bigiye guhinduka cyane ko tuzahura n’abayobozi tugafatira ingamba hamwe.

Evariste Murwanashyaka, ushinzwe guhuza Gahunda za CLADHO yabwiye intyoza.com ko mu gutegura iki gikorwa byatewe ahanini no kubona ko, byaba mu bushakashatsi bwagiye bukorwa n’ibigo bitandukanye hagaragajwe ko uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa ari ruto ku kigero kiri munsi ya 30%.

Bigabanije mu matsinda buri tsinda rikora ukwaryo mu gutanga amanota.

Yagize ati” Twahisemo cyane Serivise z’Ubuhinzi n’ubworozi kuko ari urwego rufite agaciro gakomeye mu bukungu bw’Igihugu n’ubuzimwa bw’Abanyarwanda. Hari ubushakashatsi bwakozwe n’ibigo binyuranye nka; CLADHO, Never Again, RGB n’abandi, bose bagaragaje ko uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa ruri munsi ya 30%, natwe rero tugomba kureba ngo ni iyihe mpamvu uruhare rw’umuturage rujya hasi, tukareba icyakorwa ngo ibitagenda binozwe.”

Murwanashyaka, avuga ko CLADHO igihe hari ikintu umuturage adafiteho uruhare, kibangamiye uburenganzira bwe bagomba kumanuka bakareba, bakabaza impamvu n’icyakorwa hanyuma bakegera inzego zibishinzwe bakazigira inama y’igikwiye gukorwa ku gira ngo uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa n’ibyishimo byabo bizamuke.

Nyuma yo kuganira n’abaturage ndetse bagatanga amanota agaragaza uko bishimira Serivise bahabwa mu buhinzi n’ubworozi ndetse n’uruhare rwabo mu bibakorerwa, hazakurikiraho kuganiriza inzego zitandukanye haba ku rwego rw’Umurenge wa Runda n’Akarere, nazo zihe amanota zikurikije uko zibona zitanga Serivise zavuzwe hejuru ku baturage, hanyuma bazicarana n’aba bahinzi borozi bahuze amatota bose batanze, barebe ahakwiye gushyirwamo imbaraga.

Iki gikorwa cyo kwegera abaturage bagasobanurirwa iby’ikarita Nsuzuma mikorere kuri Serivise z’Ubuhinzi n’Ubworozi bagenerwa, CLADHO irimo kugikorera mu turere twa Kamonyi, Gakenke na Muhanga. Ni igikorwa kandi ihuriyeho na CCOAIB, Actionaid ku nkunga y’umuryango w’ubumwe bw’I Burayi.

Ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Runda yijeje CLADHO ko igikorwa irimo kitazaba amasigarakicaro.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →