Kamonyi: Abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarezi bagera mu 10 bahawe ibihano birimo no guhagarikwa by’agateganyo

Kutuzuza inshingano kw’abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarimu batandukanye, biri mu byatumye abagera ku icumi bahabwa ibihano bitandukanye birimo guhagarikwa no kugawa. Guhabwa amabaruwa y’ibyo bazize byabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere nyuma y’ibiganiro byahuje itsinda ry’intumwa za Minisiteri y’uburezi zasozaga urugendo rugamije isuzuma ku ireme ry’uburezi muri aka Karere kuri uyu wa 21 Nzeli 2018.

Amakosa arimo agasuzuguro, imiyoborere idahwitse mu bigo by’amashuri, kutita ku nshingano no kurenga ku mategeko n’amabwiriza y’akazi ni bimwe mu byahesheje abayobozi b’ibigo n’abarimu bagera ku icumi amabarwa abaha ibihano bitandukanye bishobora no kurangira bamwe bibabereye impamvu yo kubura akazi.

Kayijuka Diogene, umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Kamonyi yatangarije intyoza.com ko abadiregiteri( Abayobozi-Directors) b’ibigo by’amashuri n’abarimu bagera ku icumi bahawe amabaruwa abamenyesha ibihano bahawe ku mpamvu zitandukanye zo kutubahiriza ibijyanye n’inshingano z’akazi kabo.

Abayobozi mu burezi n’abarimu batandukanye mu nama.

Yagize ati ” Hari ibibazo byagaragayemo birimo n’ibijyanye n’imiyoborere y’amashuri, aho usanga hari abayobozi mu by’ukuri batuzuza neza uko bikwiye inshingano zabo. Itsinda rya Minisiteri hari ibibazo ryasanze birimo n’ibyo twari twarabonye, ndetse twari twarabifatiye ingamba zirimo no guhana, ari nabyo byahuriranye n’uko uyu munsi mu isozwa ry’igikorwa cy’izi ntumwa twashyikirije abagombaga guhanwa amabarwa abereka ibihano birimo ibyo guhagarikwa by’agateganyo igihe cy’amezi atatu harimo no kugawa.”

Akomeza ati” Byashingiye ku mbaraga nke bagize mu kuyobora ibigo byabo by’amashuri. Abagawe ni abayobozi b’amashuri batatu, hari babiri bahagaritswe igihe cy’amezi atatu, hari kandi abarimu batanu bari mu bagawe, bose bari mu bigo by’amashuri by’imirenge itandukanye, byose bikomotse ku myitwarire mibi bagize mu bihe byashize.”

Muri aba icumi, abahawe ibihano bisa n’ibiremereye twabashije kumenya ni; Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Gacurabwenge Katolika witwa Ingabire Assoumpta wahagaritswe by’agateganyo amezi atatu ndetse na Niyonsaba Appolinarie umucungamutungo muri iki kigo, hari kandi Uwamahoro Habimana Francis uyobora VTC ya Kayenzi.

Uyu muyobozi w’Uburezi atangaza ko ibi byose ari iby’agateganyo, ariko ko bikiri mu iperereza nkuko ngo amategeko abiteganya. Ibi bivuze ko ngo iperereza rishoborba kugaragaza ibindi bishobora guherwaho haba impinduka ku bijyanye n’ibihano byatanzwe none.

Kayijuka Diogene, ashimira itsinda rya Minisiteri y’uburezi rimaze iminsi rizenguruka mu Karere ka Kamonyi aho ryasuye ibigo bigera kuri 31 biri mu Mirenge itandukanye. Avuga ko inama n’impanuro babasigiye nyuma y’ibyo babonye bizafasha abashinzwe uburezi n’abayobozi muri rusange muri aka Karere kugira ibyo bashyira ku murongo, hagamijwe gukomeza gusigasira ireme ry’uburezi.

Ibyabonywe n’itsinda rya Minisiteri y’uburezi muri aka karere ka Kamonyi birimo ibikomeye tukibgutegurira bikomeje kuganisha ireme ry’uburezi mu rwobo bitewe na byinshi biri mu buyobozi n’abayoborwa mu mashuri atandukanye  ya Kamonyi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →