Gatsibo: Ibiyobyabwenge bifite agaciro ka Miliyoni zisaga eshatu byafashwe k’ubufatanye bw’abaturage na Polisi

Mu bikorwa byo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge Polisi yakoze ku bufatanye n’abaturage mu karere ka Gatsibo hafatiwemo ibiyobyabwenge bifite agaciro  ka 3 300 000 z’amafaranga y’u Rwanda. Byamenewe imbere y’abaturage bagera ku 1000 bahabwa n’ubutumwa bubakangurira kubigendera kure.

Ibi ni ibyatangajwe mu mpera z’iki cyumweru mu gikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge byiganjemo inzoga zitemewe zizwi ku izina rya Zebra waragi byabereye mu murenge wa Ngarama bikaba byaritabirwe n’abaturage bagera ku 1000 barimo abanyeshuri ndetse n’abamotari bakorera muri uyu murenge.

Ibiyobyabwenge bya menwe bigizwe n’amakarito 109 ya zebra warage byafatiwe mu mirenge ya Ngarama na Nyagihanga.

Umuyobozi w’akarere w’ungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Theogene Manzi yashimiye abaturage ubufatanye bakomeje kugaragaza mu kwicungira umutekano cyane cyane  mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge.

Akomeza asaba urubyiruko rukigaragara mu biyobyabwenge kubireka bakabyaza umusaruro amahirwe Igihugu cyibaha bakora imishinga ibyara inyungu.

Yagize ati’’ Ejo heza h’ Igihugu cyacu hari mu biganza by’urubyiruko ntibikwiye ko ubuzima bwabo bwangizwa n’ibiyobyabwenge. Dukwiye guhagurukira rimwe nk’ababyeyi, abayobozi ndetse n’inzego z’umutekano tu karengera ubuzima bw’abana bacu dutanga amakuru kuwo ariwe wese ukwirakwiza ibiyobyabwenge mu Gihugu.’’

Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba avuga ko kuba Polisi ishobora gufata ibiyobyabwenge ku bwinshi ibikesha imikoranire myiza ifitanye n’abaturage.

Yagize ati’’ Nyuma yo gusobanurirwa ingaruka z’ibiyobyabwenge, ubu abaturage basigaye bagira uruhare mu kurwanya abacuruza Kanyanga, urumogi, ndetse n’inzoga z’inkorano aho bakorana n’inzego z’umutekano batanga amakuru ku babicuruza.

Ibikorwa byo kumena ibiyobyabwenge mu karere ka Gatsibo bibaye nyuma y’umunsi umwe hamenwe litiro zisaga 3000 z’inzoga z’inkorano mu turere twa Nyaruguru, Huye na Ruhango

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego, bakomeje ibikorwa bikangurira abaturage kutishora mu biyobyabwenge, bagorora abo byagizeho ingaruka ari nako ababicuruza bafatwa bagakurikiranwa.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Gatsibo: Ibiyobyabwenge bifite agaciro ka Miliyoni zisaga eshatu byafashwe k’ubufatanye bw’abaturage na Polisi

  1. scott September 25, 2018 at 8:15 am

    twishimiye ubufatanye bwabaturage na police yigihugu mukurwanya ibiyobyabwenge

Comments are closed.