Kamonyi: Urugaga rw’abikorera-PSF rwafashije abatishoboye rubagabira Inka 5

Inka eshanu zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri mirongo itanu( 1,250,000Fr) zahawe abaturage batishoboye baturuka mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa 24 Nzeli 2018. Urugaga rw’abikorera rutangaza ko iki gikorwa kiri mu rwego rwo gufasha Akarere kwesa Imihigo.

Abahawe izi nka n’Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Kamonyi-PSF, bavuga ko zije kubakura mu bukene, zije kubafasha kwigira no kubafasha gushaka ibisubizo bya bimwe mu bibazo batabashaga kwikemurira nko; kubona ifumbire, amata, kubafasha kwishyura Mituweli, kugabirana n’ibindi.

Dativa Mukarurangwa, atuye mu Murenge wa Musambira akaba umwe muri batanu bahawe inka. Agira ati “Nshimiye Imana ko aba bikorera bafatanije na Leta bantekerejeho bakaba bangabiye Inka. Ndayifuzaho ifumbire, amata ikanororoka ikagera ku bandi banyarwanda.”

Perezida wa PSF na V/Mayor ushinzwe Ubukungu bashyikiriza inka umuturage.

Akomeza ati” Ubutaka mfite si bunini ariko nimbona ifumbire nkahafumbira nzahabyaza umusaruro hantunge n’abanjye. Iki ni igihango gikomeye ngiranye n’abanyarwanda. Nsanzwe ndi mu kiciro cya kabiri ariko ndizera ko iyi Nka ije kumpindurira imibereho ku buryo nzazamuka nkajya nko mu kiciro cya gatatu nkanahindura nyine imibereho.”

Joseph Nzibonera, umwe mu bahawe Inka akaba atuye mu Murenge wa Ngamba agira ati “ Nta bushobozi nari mfite bwo kuba nakwigurira inka, kuva ngize amahirwe yo kugira itungo nk’iri mu rugo, nzayifata neza ku buryo abana banjye babiri izabatunga, bazanywa amata, nzabona ifumbire y’ubutaka bwanjye mpinge neza umuryango ubeho neza, nzaziturira bagenzi banjye, mbese ubu ni ubukire butashye mu rugo no mubandi.”

Munyankumburwa Jean Marie, Perezida w’Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Kamonyi atangaza ko iki gikorwa cyo gutanga Inka ari kimwe mu bindi bitandukanye bakora bigamije gufasha Akarere n’abaturage kwesa Imihigo nk’Abesamihigo ba Kamonyi.

Agira ati” Iki ni Igikorwa kije gikurikira icyo twakoze mu minsi ishize ubwo twatangaga amabati afite agaciro ka Miliyoni zigera muri enye yo gufasha abatishoboye bahuye n’ibiza. Tubikora mu bufatanye n’Akarere mu rwego rwo kugafasha kwesa imihigo.”

Akomeza ati” Iki ni n’igikorwa dukora kugira ngo dufashe muri gahunda ya Leta mu buryo bwo guteza imbere abaturage cyane ko ari n’abakiriya bacu. Turifuza ko batera imbere bakagira imibereho myiza bityo ejo hazaza tube dufite abakiriya bateye imbere.”

Urugaga rw’Abikorera-PSF muri Kamonyi, mu bikorwa bitandukanye rufatanyamo n’Akarere ndetse n’abaturage mu Kwesa imihigo bavuga ko biri muri gahunda zigamije guhindura imibereho y’Abanyakamonyi, gufasha muri gahunda za Leta zigamije iterambere ry’umuturage ariko kandi ngo no gufasha abikorera kwiremamo umuco wo kwishakamo ibisubizo mu nyungu z’Uwikorera n’umuturage muri rusange.

Gutoranya abagomba guhabwa Inka, si igikorwa cy’Urugaga rw’abikorera-PSF, ahubwo ngo bagendera ku rutonde bahabwa n’AKarere rw’abaturage batishoboye bagomba gufashwa. Abahawe Inka kandi ngo Komite z’Urugaga ku rwego rw’Akagari zizabafasha mu buryo butandukanye haba mu kumenya imibereho yazo n’ibibazo zishobora kugira hagamijwe ko inka ibera igisubizo uwayihawe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →