Terefone zahawe abakuru b’irondo ku rwego rwa buri Mudugudu mu yigize Umurenge wa Kayenzi ni 25. Ibi bisobanuye ko nta site y’irondo nimwe idafite terefone yo kwifashisha mu kurushaho gucunga neza umutekano. Izi terefone zaguzwe mu mafaranga ya bamwe batabasha kurara irondo ku bw’imirimo bakora.
Innocent Mandera, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi yabwiye umunyamakuru w’intyoza.com ko guha terefone buri site y’irondo uko ari 25 bizafasha mu kurushaho guhererekanya amakuru ajyanye n’irondo n’uko umutekano ucunzwe by’umwihariko ku bariraye.
Kubwa Gitifu Mandera, ibyakozwe ngo ni n’uburyo bwo kubaka irondo ry’umwuga rifite ibikoresho n’uburyo bw’iherekanyamakuru buhagije dore ko ngo vuba aha bagiye kugura ibindi bikoresho birimo amatoroshi, inkoni z’abanyerondo zabugenewe n’ibindi, birimo no guhugura aba banyerondo ngo barurusheho kuba ab’umwuga.
Gitifu Mandera yagize ati” Dukeneye irondo ry’umwuga, rifite ubumenyi n’ibikoresho bihagije mu gucunga umutekano w’abaturage igihe bari ku kazi. Twabaguriye izi terefone ku girango boroherwe no guhererekanya amakuru haba hagati yabo n’izindi nzego ndetse n’abaturage, dufite site z’irondo 25 mu midugudu yose, buri site yahawe terefone.”
Akomeza ati” Uretse izi terefone twabahaye, turateganya kugura ibindi bikoresho ndetse no kubahugura biruseho uburyo barushaho gukora kinyamwuga. Inzego dufite zaba iz’umutekano mu Murenge n’izindi zifite nomero ya buri terefone, biroroshye guhererekanya amakuru, bizadufasha kurushaho kunoza imikorere n’imicungire y’irondo.”
Umwe mu bakuriye irondo wahawe terefone yabwiye intyoza.com ko mbere bagorwaga no guhererekanya amakuru ngo kuko akenshi biyambazaga iya Mudugudu bashoboraga kubona bibagoye kuko ngo nawe aba ayikoresha. Avuga ko izi terefone zije gutuma guhererekanya amakuru bari ku irondo byoroha. Ibi kandi ngo bizanabafasha kunoza imikorere n’imikoranire haba muri bo no muzindi nzego kuko kubabona bizaba byoroshye.
Icyifuzo cya benshi mu bahawe izi terefone ni uko ngo ubuyobozi bwabafasha kubona uburyo hagati yabo n’izindi nzego zifite Terefone za Kode ( bahamagarana nta mafaranga agiye) bajya nabo bahamagarana ( bahawe Kode). Ibintu bavuga ko byarushaho koroshya akazi. Iki cyifuzo, ubuyobozi bw’Umurenge butangaza ko bugiye kukiga bukareba niba byakunda.
Umurenge wa Kayenzi, ni umwe mu Mirenge 12 y’Akarere ka Kamonyi uza imbere mu kugira irondo rikora neza. Terefone zaguzwe uko ari 25 zatanzweho amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi ijana mirongo irindwi. Abazihawe basabwe kuzifata neza no kurushaho kunoza akazi kabo, bashyiriwemo amafaranga yo gukoresha ndetse bizezwa ubufatanye bw’inzego zose mu kurushaho kubaka irondo rikora kinyamwuga.
Munyaneza Theogene / intyoza.com