Umumotari yahembwe moto ya Miliyoni n’ibihumbi magana atanu kubwo gukumira icyaha cyo kwiba umwana

Kuri uyu wa Kane tariki 26 Nzeri 2018 Polisi y’u Rwanda yashyikirije Sebanani Emmanuel Moto y’ishimwe. Ni nyuma y’igikorwa cyo kuburizamo umugambi wo kwiba umwana cyari cyakozwe n’umukozi wo mu rugo.

Sebanani Emmanuel ni umumotari w’imyaka 28, ubusanzwe atuye mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo,arubatse afite umugore n’abana babiri. Ku gicamunsi cya Tariki 17 Gicurasi 2018 yari yiriwe mu kazi ke ko gutwara abagenzi kuri moto nk’uko bisanzwe.

Sebanani avuga ko  kuri uwo munsi ubwo yari mu isantere ya Kabuga  yatezwe n’umukobwa wari  uhetse umwana mwiza cyane ariko arimo yicwa n’izuba kuko atari atwikiriye.

Uyu mumotari  yabajije uwo mukobwa   niba uwo mwana ahetse ari uwe kuko ngo batasaga na gato, undi ati “ ni uwanjye, asa na se  w’umukanishi twamubyaranye.”

Uko Sebanani yamenye ko umugenzi atwaye yibye umwana 

Sebanani ngo yakije moto yerekeza Batsinda aho yari ajyanye uwo umugenzi ariko bagenda baganira cyane kuko ngo yari yanze kunyurwa n’igisubizo yahawe kuri uwo mwana wari mu kigero cy’umwaka n’igice.

Mbere y’uko ngo bagera Kimironko, Sebanani yari amaze kubwirwa n’umugenzi we ko agiye gusura abantu i Batsinda akaza guhindukira ku mugoroba gusa ngo yaganyaga tike iri bumugarure mu rugo.

Sebanani yamubajije impamvu yaje umugabo atamuhaye amafaranga ari bumugarure, bituma uwo mugenzi amwerurira ko nta mugabo afite akiri umukobwa.

Ati “Uyu mwana ni uwa boss ariko ndamutwaye kuko ndashaka kubabaza,….. ntibagakinishe umukozi wo mu rugo, maze igihe baranze kunyishyura none nabo bazagoke bashaka uyu mwana.”

Sebanani avuga ko yabajije uyu mukobwa amafaranga bamurimo amubwira ko akorera ibihumbi 20 ku kwezi ariko ngo akaba amaze amezi ane (4) adahembwa.

Sebanani avuga ko yakomeje urugendo kugera i Batsinda aho uwo mukobwa yari yamubwiye ko agarukira.  Akimara kumwishyura amafaranga ibihumbi bibiri  bari bavuganye ngo yahise amubwira ko uwo mwana atagomba kuba igitambo cy’ayo mafaranga bityo ko ntaho amujyana.

Ubwo ngo bahise batangira guterama amagambo umukobwa amubwiraa ko  ngo atagomba kwivanga mu bitamureba, ahubwo akwiye kwatsa moto akikomereza akazi.

Sebanani ngo yanze ko uyu mukobwa agenda  bigera nko mu masaa kumi n’imwe (17h:00).

Uyu mumotari ngo yahamagaye mugenzi we uri i Kabuga ngo abaririze mu bice byo kuri Riviera High school ngo yumve ko hari abantu babuze umwana kuko ngo uyu mukobwa yari yamubwiye ko batuye hafi y’iryo shuri.

Sebanani ngo yabwiye uwo mukobwa ko shebuja (Boss) we aramutse abasanze aho ashobora kubagirira nabi akaba yanamwica bitewe n’umwana we yicishije inzara n’izuba, ngo amusaba ko bajya kuri Polisi ya Kinyinya agatanga ikibazo ubundi bakamufasha kumwishyuriza amafaranga.

Sibomana ati “Yemeye ko tujya kuri polisi ari uko aho twari turi hamaze kuzura abantu. Nabikoze kugira ngo ikibazo nkigeze kuri polisi babashe kugikurikirana.”

Amakenga n’ubushishozi bya Sebanani bitumye ashimirwa, ahabwa moto

Sebanani avuga ko akoresha moto yapatanye kwishyura 1.500.000frw, gusa kuri uyu wa 26 Nzeri Polisi y’u Rwanda yamushyikirije Moto ye bwite Nshya.

Sebanani akimara gushyikirizwa Moto yagaragaje ibyishimo avuga ko igikorwa yakoze atatekerezaga ko yagihemberwa kuko ari ikintu n’undi wese ufite ubumuntu yakagombye gukora. Yakomeshe avuga ko yishimiye kuba Polisi imuhaye moto ye bwite .

Yagize ati”Ubundi natwaraga Moto y’abandi kuko nari narayipatanye nyishyura buri munsi none Polisi y’u Rwanda impaye Moto yanjye bwite kubera igikorwa nakoze. Nabikoze nteganya kuzabihemberwa kuko numvaga ari igikorwa buri muntu wese ufite  ubumuntu agomba gukora.

Sebanani hari icyo abwira abamotari bagenzi be

Sebanani yemeza ko hari abamotari bakora amakosa kandi babigambiriye rimwe na rimwe ngo bakayakora bashaka kubona amafaranga menshi mu gihe gito.

Uyu mumotari  avuga ko ibi bitagakwiye kuba intandaro yo gukora amakosa n’ibyaha bya hato na hato abamotari bafatirwamo, agasaba bagenzi be kwimakaza ubudahemuka kugira ngo babashe gukora  akazi  nk’abanyamwuga kandi banafasha inzego z’umutekano mu kurwanya no gukumira ibyaha.

Ati “Hari igihe umugezi aza akakubwira ati reka nkwishyure amafaranga menshi wenda arenga asanzwe  dutwarira umugenzi ugiye aho hano, ndasaba abagenzi kujya bagira ubushishozi n’amakenga kuri bene abo bantu kuko akenshi baba bari mu byaha rimwe na rimwe bashakishwa barimo gucika ubutabera.”

Sebanani yashoje akangurira abamotari bagenzi be  kujya birinda kugaragara mu bikorwa by’ubufatanyacyaha  ahubwo bakajya bihutira gutanga amakuru ku nzego z’umutekano cyangwa ubundi buyobozi bubegereye.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Umumotari yahembwe moto ya Miliyoni n’ibihumbi magana atanu kubwo gukumira icyaha cyo kwiba umwana

  1. Kajemahe Faustin October 1, 2018 at 8:13 am

    Uyu mumotari yagize neza n’abandi bakwiye kugera mu kirenge mucye, bagira amakenga abafasha kugaragaza abakekwaho ibyaha nibwo igihugu cyacu cyarushaho kugira umutekano usesuye kandi twese tukawugiramo uruhare.

Comments are closed.