Kamonyi: Akurikiranyweho kwica umwana yabyaranye n’umukozi yakoreshaga

Umugabo utuye mu Murenge wa Gacurabwenge, mu Kagari ka Gihinga kuri iki cyumweru tariki 30 Nzeli yatawe muri yombi n’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB. Arakekwaho kwica umwana yabyaranye n’umukozi we.

Amakuru umunyamakuru w’intyoza.com akesha bamwe mu baturage b’Umurenge wa Gacurabwenge aho uyu mugabo ( Twirinze gutangaza imyirondoro ye) atuye ariko bikavugwa ko akorera mu ntara y’Uburasirazuba, ahamya ko uyu wahoze ari umukozi we bakaza kubyarana umwana ngo anasanzwe agira uburwayi bwo mu mutwe.

Amakuru avuga kandi ko kuri iki cyumweru Tariki 30 Nzeli 2018 uyu mugabo yatumyeho uwari umukozi we babyaranye ngo bumvikane uko yajya amufasha. Ubwo yamwitabaga azanye n’umwana, aho gukemurana ibibazo ngo yishe umwana nk’uko uyu babyaranye yabitangarije RIB.

Modeste Mbabazi, umuvugizi w’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB ahamya ko uyu mugabo ari mu maboko ya RIB. Atangaza kandi ko hagikurikiranwa impande zombi ngo kuko n’uyu mugore adashirwa amakenga.

Yagize ati “ Ntabwo birasobanuka kugira ngo hamenyekane uwamwishe uwo ariwe, ngo yamuhamagaye ngo amuhe amafaranga y’indezo hanyuma baratahana aramuherekeza, umwana amutwara mu ntoki(Umugabo) nyuma aza ku mumuha aramuheka, hanyuma ngo ageze mu rugo asanga yapfuye, agaruka rero avuga ngo umugabo we niwe wamwishe.”

Akomeza ati” Kuba umugabo afunze ni ugukeka, ariko bidakuyeho no gukeka ko na nyina yamwica, barimo barakurikirana ku mpande zombi kuko na nyina nubwo abivuga atyo nawe ntawamushira amakenga.”

Amakuru agera ku intyoza.com ni ay’uko uyu mwana wapfuye yahise ajyanwa gukorerwa ibizamini kugira ngo harebwe icyaba cyamuhitanye, hanamenyekane niba hari uwaba yabigizemo uruhare kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →