Kamonyi: Mwarimu Nyiraminani ntabwo yumvikana n’umwarimu uhora uganya avuga ko ahembwa make, ibi ngo ni no kutanyurwa

Marie Claire Nyiraminani, Yatowe nka mwarimu windashyikirwa mu karere ka Kamonyi, yabaye kandi uwa kabiri ku rwego rw’intara. Akorera umwuga we w’uburezi mu rwunge rw’amashuri rwa Gatizo ho mu Murenge wa Gacurabwenge. Avuga ko mwarimu adakwiye guhora aganya cyangwa ngo yifpobye mu kazi ke. Ibi ngo ni imyumvire mike ishobora no gutuma amahirwe ari imbere ya mwarimu atayabona. Atangaza ko urwego rwo kuganya yarurenze akiteza imbere.

Mwarimu Nyiraminani Marie Claire, ku myaka 11 amaze yigisha avuga ko uyu mwuga wo kwigisha yawukuyemo byinshi byamufashije kugera ku iterambere mu gihe hari bagenzi be bisuzugura bakanasuzugura umwuga bakora, bakanatuma agaciro kabo kabonwa nk’agaciriritse kandi ari abantu bakomeye. Asaba bagenzi be kudaha urwaho ababaca intege, bakihesha agaciro ubwabo.

Agira ati” Uyu mwuga w’uburezi ndawubaha, ntabwo njya nywusuzugura nta n’ubwo numvikana n’umuntu uvuga ko ahembwa amafaranga make cyangwa se ngo awupfobye. Njyewe ungejeje kuri byinshi, ikibazo kiba ku myumvire y’umuntu, uko byaba bimeze kose nta gishoro kitaguteza intambwe.”

Mwarimu Nyiraminani ashyikirizwa igihembo cy’Indashyikirwa.

Akomeza ati “ Twumva n’abahereye kubiceri 2 ariko ubu bakaba bakomeye, ntabwo ari twe duhembwa amafaranga make ku buryo twakena. Hari abadakoresha neza amahirwe bafite ugasanga baheze mu bucakara bw’ibitekerezo by’ubukene, bakiyima amahirwe yo gukorana n’ibigo by’imari nk’Umwalimu SACCO. Dufite amahirwe yo gukora tugatera imbere turamutse twaguye intekerezo tukirinda abacantege.”

Ahereye ku mafaranga ahembwa, Ibimina hagati ye na bagenzi be ndetse n’inguzanyo avuga ko akesha Umwalimu SACCO, Nyiraminani avuga ko yabashije kugura Moto umutware we agendaho bityo bakaba barazigamye ayo yakoreshaga atega, yiyubakiye inzu iri muri Gasabo ya Kigali ikodeshwa aruta ay’umushahara we, yaguze kandi ikibanza aza kugisubiza nyuma y’imyaka itatu akigurisha akubye gatatu ayo yakiguze ayakoresha ibindi bikorwa bitandukanye byatumye ajya mu ihiganwa akagirwa Indashyikirwa kuko uretse kuba yigisha yanagaragaje ko yiteje imbere.

Kuba bamwe mu barimu bahora baganya, barira ko bahembwa make, mwarimu Nyiraminani abibonamo kutanyurwa, imyumvire mikeya no kutamenya amahirwe Mwarimu afite ugereranije n’abandi, kuko ngo Umwarimu SACCO bafite abaha inguzanyo ku nyungu itaba ahandi ku buryo ushaka gukora ngo yiteze imbere bimworoheye kurusha undi wese.

Ahamya ko aya maganya ya bamwe mu barimu kandi ngo anaterwa no kuba bamwe baba ba Nyamwigendaho, kuko ngo ukoranye n’abandi bafite ibitekerezo bizima, ukibumbira mu bimina ntube Nyamwigendaho, ukegera Umwalimu SACCO ngo nta kabuza watera intambwe ukarenga imbogamizi aho guhora urira ngo urakennye.

Abayobozi batanduanye n’abarimu babaye indashyikirwa ku munsi wa Mwarimu muri Gacurabwenge.

Mwarimu Nyiraminani, niwe mwarimu wahize abandi mu Karere ka Kamonyi uyu mwaka wa 2018, yarabihembewe ku munsi wa Mwarimu wabaye tariki 5 Ukwakira 2018. Ku rwego rw’intara y’amajyepfo kandi uyu mwarimu yegukanye umwanya wa Kabiri.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: Mwarimu Nyiraminani ntabwo yumvikana n’umwarimu uhora uganya avuga ko ahembwa make, ibi ngo ni no kutanyurwa

  1. Jean October 9, 2018 at 5:00 pm

    IPAD,NK’IGIHEMBO?

    BIRASHEKEJE KBS.

    IYO BAGUHEMBA KUKURIHIRA AMAZHURI NIBURA .

Comments are closed.