Kamonyi: Ibihembo by’abarimu b’indashyikirwa byaheze mu kirere, imyaka ibiri irihiritse

Mu mwaka wa 2016, abarimu 7 babaye indashyikirwa mu karere bagombaga guhembwa inka na Mudasobwa, ariko amaso yaheze mukirere. Barihanganishijwe kenshi babwirwa ko uburwayi butandukanye bufata amatungo bwagiye bubangamira amasoko y’Inka. Aho bigeze ngo ni zivunjwemo ibishoboka.

Imyaka yihiritse ari ibiri abarimu 7 babaye indashyikirwa mu Karere ka kamonyi batazi irengero ry’ibihembo bagombaga guhabwa n’ikigo cy’igihugu gishizwe uburezi-REB. Akababaro baterwa no kudahabwa ibyo bari bagenewe bakagaragaje ku munsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu ubwo babazaga aho ibi bihembo byaheze.

Uko babaye indashyikirwa ari barindwi, babiri muribo bagombaga guhabwa Inka mu gihe batanu basigaye buri umwe ngo yagombaga guhabwa imashini ( Laptop). Ibi byose kugeza magingo aya nta n’umwe uzi aho byaheze.

Umwe muri aba barimu babaye indashyikirwa yabwiye umunyamakuru w’intyoza.com ati “ Icyo gihe twabonye amabaruwa atandukanye ya REB yavugaga ko bagombaga guhitamo abarimu 7 mu Karere, babiri ba mbere bakabona inka, batanu bagahabwa Mudasobwa (Laptop). Abagombaga guhabwa inka basabwe kubaka ibiraro ndetse bakajya banohererezwa amabaruwa abyibutsa. Ibiraro byarubatswe ariko kugeza n’ubu imyaka irashize twese ibyo bihembo tutabibona, ntawe uzi amaherezo.”

Diogene Kayijuka, ukuriye uburezi mu Karere ka Kamonyi yemera ko aba barimu babaye indashyikirwa koko batigeze bahabwa ibihembo byabo, gusa atangaza ko REB ariyo yagombaga kubitanga, ko icyo bakoze bagiye bayibutsa ndetse nayo ikabandikira kenshi ibabwira impamvu bidatangwa, kuri we asanga niba zitaboneka hagakwiye kugira ikindi kizisimbura.

Yagize ati “ Inka nibyo bihembo bahabwaga ariko nazo bazihabwaga ziturutse ku rwego rw’Igihugu kuko si mu ngengo y’Imari y’Akarere, uko twakurikiranye ikibazo kuko na REB yagiye itwandikira kenshi idusaba kwihanganisha abo barimu, Bwa mbere batubwiye ko batanze isoko rikaza gukubitana n’ikibazo cy’Uburenge cyari kibasiye ahakundaga kuva Inka, bongeye gutanga irindi ngo naryo riza gukubitana na cya kibazo cy’indwara ya lift Valley.”

Akomeza ati “ Ibi rero byatumye isoko ry’inka rikomeza kuba mu bibazo bigendanye no kwaga guha umwarimu inka ishobora kumupfira ubusa, ariko mu cyifuzo twatanze ni uko mu by’ukuri Inka bazivunjamo ikindi gishoboka ariko umwarimu wabaye indashyikirwa ntajye ahora arengwaho n’abandi bahembwa areba kandi nawe icyo gihembo yarakijejwe.”

Niyizamwiyitira Christine, umukozi wa REB ukuriye ishami rishinzwe ikoranabuhanga mu burezi, ariko akaba yari umushyitsi mukuru mu munsi mukuru wa Mwarimu wizihijwe tariki 5 Ukwakira 2018, yabwiye umunyamakuru ko nubwo batinze gutanga ibi bihembo ngo barabizirikana.

Yagize ati “ Mu by’ukuri icyo gihe bahembaga inka muri gahunda ya “Gira inka mwarimu”, icyo gihe habaye ikibazo cy’inka zarwaye uburenge, noneho babona gutanga izo nka bitarimo gushoboka baba babihagaritse ngo barebe niba mu mwaka ukurikiye bizemera, nabwo nti byakunda ariko ibihembo byabo bigomba gutegurwa bakabihabwa ndetse vuba na bwangu.”

Ubuyobozi bushinzwe uburezi mu Karere ka Kamonyi bubona ko iki ari ikibazo gikeneye ubuvugizi haba kuri Minisiteri y’Uburezi ndetse na REB bakorana, mu gukemura iki kibazo babona nk’ideni ry’abarimu ry’igihembo bakoreye, bakizezwa ku kibona ndetse na n’ubu bakibyizezwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: Ibihembo by’abarimu b’indashyikirwa byaheze mu kirere, imyaka ibiri irihiritse

  1. musana October 10, 2018 at 7:27 am

    kamonyi ubundi nigute itaba iyanyuma no mumihigo,uriya mwanya wa 30 rwose ntakandi karere gakwiye kuwufata uretse kamonyi, kumbi bima na mwalimu ibihembo byiwe kweli!!!!!!! narinziko ari imihanda badakora gusa no kwambura barabigira, njyewe nibaza budget babaha ikora iki bikancanga.

Comments are closed.