Ku bufatanye n’inzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Rubavu mu ijoro rya tariki 7 Ukwakira 2018 Polisi y’u Rwanda yafatanye Habimana Jonas udupfunyika 2000 tw’urumogi adutwaye mu ijerikani mu masaha y’ijoro.
Habimana Jonas w’imyaka 28 y’amavuko yafatiwe mu kagari ka Byahi mu Mudugudu wa Rurembo mu masaha y’ijoro atwaye ijerikani. Inzego z’umutekano zari mu kazi muri ayo masaha zihutiye ku musaka zisanga ari udupfunyika tw’urumogi yashyizemo.
Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yasabye abagifite gahunda yo kwishora mu biyobyabwenge ku bihagarika kuko amayeri yose bakoresha yamenyekanye.
CIP Gasasira yagize ati” Amayeri n’inzira abinjiza ibiyobyabwenge bakoresha byose byaramenyekanye, tubagira inama yo kubihagarika kuko ari bimwe mu biteza ibyaha bitandukanye bihungabanya umutekano.’’ Akomeza asaba abaturage kurushaho gukumira ibiyobyabwenge kuko bikomeje kwangiza urubyiruko bikanahungabanya umutekano.
Yagize ati” Hirya no hino mu midugudu mu tuyemo muzi urubyiruko rwabaswe n’ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi, muzi kandi imwe mu miryango ibanye mu makimbirane ahanini ashingiye ku businzi, ibi byose bihungabanya umutekano mukwiye kugira uruhare mu kubirwanya mutanga amakuru y’aho bigaragara.’’
Kuri ubu Habimana Jonas yashyikirijwe urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB)
Ibiyobyabwenge birimo Urumogi, Mugo Kanyanga n’andi moko atandukanye y’inzoga zitemewe n’amategeko ni bimwe mu bihangayikishije ubuyobozi bw’Igihugu kuko bikomeje kwangiza abanyarwanda batari bake by’umwihariko urubyiruko. Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzego zitandukanye zikaba zarahagurukiye ku rwanya buri wese ufite aho ahuriye n’ibiyobyabwenge.
Ingingo ya 263 yo mu gitabo gishya cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha
Iyo uyu abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi(7) kugeza ku gifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Intyoza.com