Muhanga: Umucuruzi akurikiranywe kunyereza agera kuri Miliyoni 4,5 ku myenda ya Caguwa

Hirya no hino mu gihugu Polisi y’u Rwanda imaze iminsi iri mu bikorwa byo kurwanya abantu bambutsa ibicuruzwa bakabyinjiza mu gihugu bidasoze. Polisi yataye muri yombi umucuruzi wa caguwa i Muhanga, arakekwaho kunyereza imisoro y’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni enye n’igice.

Ni muri urwo rwego Tariki 08 Ukwakira 2018 ku bufatanye n’abaturage bo mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye, Polisi yakoze igikorwa cyo gusaka umuturage witwa Bizimana Edouard, mu nzu ye basangamo amabalo 20 y’imyenda ya caguwa yinjije mu gihugu idasoze.

Ikigo cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda (RRA) kivuraga ko uriya mucuruzi yari anyereje umusoro ungana na Miliyoni enye n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police(CIP) Bonavanture Karekezi, avuga ko Polisi ikimara kumenya amakuru yahise itegura igikorwa cyo gusaka mu rugo kwa Bizimana, koko bamusangana amabalo 20 y’imyenda ya caguwa.

CIP Karekezi yagize ati:”Abaturage baduhaye amakuru ko uriya mucuruzi acuruza imyenda ya magendu ya caguwa, ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu bagiye iwe baramusaka koko bamusangana iriya myenda.”

Yakomeje ashimira abaturage ubufatanye bakomeje kagaragariza inzego z’umutekano mu kurwanya abanyabyaha. Agaragaza ko umuntu ukora ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko aba arimo guhombya igihugu kuko aba anyereza imisoro.

Yagize ati:”Abakora ubucuruzi bwa magendu baba barimo kunyereza imisoro ya leta, kandi nta muntu uyobewe ko imisoro n’amahoro aribyo byubaka igihugu kigashobora gutera imbere.Turashimira abaturage bakomeje kugaragaza bene bariya bacuruzi.”

Mu  Ntara y’Amajyepfo hamaze iminsi havugwa ubucuruzi bwa magendu y’imyenda ya Cagugwa, mu minsi ishize hari undi muturage Polisi yafatanye amabalo 21 y’imyenda ya caguwa.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →