Kamonyi-Runda: Abakekwaho kwiyitaga abapolisi bakambura abamotari bacakiwe

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Ukwakira 2018 hagati ya saa Tatu na saa yine z’umugoroba nibwo abamotari bakorera mu Murenge wa Runda, mugasanteri ka Ruyenzi babonye haje abasore 4 biyita abapolisi, bakimara kuhagera batangiye guha amabwiriza abamotari bagamije kureba ko Moto zabo zujuje ubuzirange.

Uwo basanze moto ye ifite ikibazo bagaciririkanya amafaranga agomba kubaha. Amafaranga atari munsi y’ibihumbi 10.

Umwe mu bamotari yashatse uko yihengeka abimenyesha Polisi ikorera hafi aho ihita iza ifata ba basore b’abatekamutwe, umwe muri bo aracika.

Abafashwe ni; Tuyisenge Jean Marie Vianney ufite imyaka 22,  Ndacyayisenga Eugene w’imyaka 24, Mutangana Theoneste w’imyaka 27 na Twiringiyimana Pacifique w’imyaka 26. Aba basore bakimara gufatwa bavuze ko bari basanzwe batuye mu mujyi wa Kigali, bakaba baje aho ku Ruyenzi ariho baturutse.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police( CIP)  Bonaventure Karekezi  avuga ko kugira ngo abo bajura bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umwe mu bamotari wahise abimenyesha Polisi yari hafi aho.

Yagize ati:” Abamotari bavuga ko bagiye kubona bakabona Moto 5 zisanzwe zo mu bwoko bwa TVS ziziye rimwe buri umwe ari kuye, batangira kubakoresha isuzuma rya moto zabo bababwira ngo bacane amatara n’ibindi.”

CIP Karekezi, akomeza avuga ko uwo basangaga Moto ye ifite ikibazo bumvikanaga  amafaranga yishyura agahita ayatanga. Ibi ngo byatumye abamotari batangira kugira amakenga ko baba ari abajura biyitiriye Polisi bagamije kubambura. Umwe mu bamotari yiherereye ahamagara Polisi ihita iza isanga koko ba basore barimo kwaka amafaranga abamotari.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yaboneyeho gushimira abamotari kuba bahise batanga amakuru, abasa kujya bashishoza ku bantu bose baza babashuka ko bakorera Polisi.

Yagize ati:”Icyo twabwira abamotari cyangwa se n’abandi baturage, nta mu Polisi ushobora kujya mu muhanda atambaye umwambaro w’akazi ngo atangire akore akazi ka Polisi, niyo byaba haba harimo abambaye umwambaro w’akazi ndetse bafite n’imbunda.”

Yahise akangurira abamotari n’abanyarwanda muri rusanjye kujya bihutira kubimenyesha Polisi ako kanya kugira ngo bafatwe hakiri kare.

Yaboneyeho no gushishikariza urubyiruko kwirinda gushaka gutungwa n’ibyo batakoreye, abasaba guhaguruka bagakora bakareka ubujura.Yavuze ko Polisi iri maso ku kurwanya abanyabyaha hatitawe ku mayeri yose bakoresha.

Yagize ati” Bariya batekamutwe ndetse n’abandi banyabyaha nta mwanya bafite muri iki gihugu, kubera imikoranire myiza dufitanye n’abaturage ntabwo bakora ibyaha ngo bibashobokere, bazajya bahita bafatwa.”

Abafashwe,  Polisi yahise ibashyikiriza urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Murenge wa Runda kugira ngo hakorwe iperereza.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →