Hari ibimenyetso by’uko turi mu bihe bya Politiki nziza-Depite Frank Habineza

Depite Frank Habineza wo mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta, asanga ibimaze gukorwa n’ishyaka riri ku butegetsi ( RPF) bimuhamiriza ko hari impinduka muri Politiki y’u Rwanda ziganisha aheza. Kwinjira kwe mu nteko no kugirirwa icyizere agahabwa izindi nshingano, asanga ngo bitazamubera birantega mubyo yijeje abanyarwanda.

Depite Frank Habineza, akomoka mu ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda aho ari nawe muyobozi mukuru waryo, aherutse kwinjira mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda binyuze mu matora rusange y’abadepite yabaye tariki 3 Nzeli 2018.

Depite Habineza, Nyuma y’iminsi isaga 33 arahiye nk’intumwa ya rubanda, asanga hari ibimenyetso by’uko Politiki y’u Rwanda irimo kugana aheza kurusha ibihe byashize. Atangaza ko uruzitiro muri Politiki rwariho mbere rugenda rukurwaho.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru w’intyoza.com, Depite Frank Habineza yagize ati “ Ugereranije na mbere y’uko twinjira mu nteko, hari uruzitiro rukomeye cyane rwari ruhari, ubu ubona rugenda rufunguka, ubona ko urubuga rwa Politiki ( Espace Politique) iriho iragenda yaguka kurusha uko byari bimeze.”

Kubwa Depite Habineza, ibi ngo bigaragazwa no kuba ishyaka rye ryarabashije gutsinda mu matora y’abadepite aho rifite imyanya 2 mu nteko ishinga mategeko, hari kandi abantu bafunguwe nubwo ngo bari bafite ibyo babazwa n’inkiko ariko ngo bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika, ibintu avuga ko ari byiza mu rwego rwa politiki, kimwe n’ibindi bikorwa ngo bigenda bigaragaza ukwagukwa k’urubuga rwa politiki.

Agira kandi ati “ Hari ibimenyetso bigaragaza y’uko mu by’ukuri turi mu bihe byiza bya Politike nziza yo gutera imbere, bigaragara ko ishyaka riri ku butegetsi naryo ririmo kwiga cyane kwihanganira abo bafite ibitekerezo bitandukanye.”

Depite Frank Habineza, akomeza avuga ko uyu murongo w’ishyaka riri ku butegetsi ( RPF) ari mwiza ndetse ari uwo gushyikikirwa ngo kuko ariwo wo kugeza abanyarwanda mu iterambere rirambye.

Kuba uyu munyapolitiki yarageze mu nteko agatorerwa kuba umwe mu bayobozi b’imwe muri Komisiyo zibarizwa mu nteko, nyuma akaza no gutorerwa kuba umuvugizi w’ihuriro ry’imitwe ya Politiki mu Rwanda, asanga ibi bitazamubera imbogambizi cyangwa se birantega mu gukorera abanyarwanda ibyo yabijeje mu gihe yiyamamazaga ashaka amajwi amushyitsa mu nteko.

Agira ati “ Ahubwo twabonye uruvugiro, ntabwo ari imbogamizi kuba twaragiriwe icyizere tugatorerwa iyi myanya, ni amahirwe twabonye. Ijwi ryacu rizumvikana cyane kurusha uko ryari rimeze,ibibazo by’abanyarwanda tuzajya tubikorera ubuvugizi ariko dufatanye noneho no kubishakira ibisubizo.”

Depite Frank Habineza, atangaza ko kugirirwa icyizere n’abadepite bagenzi be, kugirirwa icyizere n’abagize ihuriro ry’imitwe ya Politike mu Rwanda bitazatuma aceceka kuvuganira abanyarwanda, ko uko yari ari, ariko azakomeza gukora ariko byose ngo mu buryo bwubahirije amategeko kandi bijyanye n’inshingano z’ibyo ashinzwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Hari ibimenyetso by’uko turi mu bihe bya Politiki nziza-Depite Frank Habineza

  1. hirwa October 26, 2018 at 7:24 am

    Uretse abantu bigiza nkana hari uwo bitagaragarira ko politike yacu ari nziza, nutemera ko urukwavu ruryoha yemera ko ruzikwirukanka ntawundi dukesha iyo politiki nziza ni nyakubahwa wacu dukunda Paul Kagame.

Comments are closed.