Mu gishanga cya Ruboroga kigabanya imirenge ya Rugalika, Mugina na Nyamiyaga kuri uyu wa mbere tariki 29 Ukwakira 2018 Minisiteri ifite ubuhinzi mu nshingano zayo-MINAGRI, yatangije uburyo bushya bw’indege zitagira abapilote mu gufasha kubona amakuru azajya ayifashishwa mu buhinzi. Ni uburyo ngo bwitezweho guca urujijo n’urwikekwe mu byatangazwaga mu buhinzi.
Indege ebyiri zitagira abapilote (Drones) nizo Minisiteri ifite ubuhinzi mu nshingano zayo(MINAGRI) yifashishije mu gutangiza ku mugaragaro ubuhinzi bwifashishije ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru muri Kamonyi.
Izi Drones uko ari ebyiri, imwe ishinzwe gufata amakuru y’amafoto y’ubuso bw’ubutaka buhinzeho, indi ishinzwe akazi ko gupima ibihingwa biri hejuru y’ubutaka no hasi, ndetse no kumenya ubuziranenge bwabyo kuva byaterwa kugeza ku isarura.
Yvonne Akimana, umukozi muri MINAGRI uri mu bashinzwe ibikorwa byo gukoresha izi ndege zipima iby’ubutaka n’ibibuhinzeho, yatangarije intyoza.com ko igikorwa batangiye gikomeye mu ikoranabuhanga ry’ubuhinzi gahamijwe gukusanya amakuru azajya yifaahishwa mu guteza ubuhinzi imbere hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Avuga kubyo ubu buryo buje gukemura, yagize ati” Ni uburyo buzadufasha kumenya ubuso buhinze ndetse n’ibihingwa bibuhinze ho, kumenya no gukurikirana ubuzima bw’ibihingwa kuva igihembwe cy’ihinga gitangiye kugeza kirangiye, bizafasha kandi kumenya umusaruro twiteze kubona uko ungana, bizafasha kugira amakuru yizewe kandi mu buryo bwihuse kurusha uko byari bimeze.”
Ujeneza Noheli, ukora nk’umukozi wigenga( umu consultant) mu bijyanye n’ubuhinzi avuga ko ubu buryo bwa Drones buje kwihutisha ibonwa ry’amakuru mu buhinzi kandi yizewe. Agira ati” Ubu buryo bukoresha ibyo nakwita ibyogajuru buzoroshya akazi, mu gihe nk’amakuru yasabwaga Agoronome yayatangaga nko mu byumweru 2 aha ho n’umunsi umwe amakuru akakenewe kandi yizewe urayabona, bizakuraho kandi ibyo benshi rimwe na rimwe batajyaga bumvikanaho bityo ugasanga bamwe bavuga ko imibare itekenitse.”
Tuyizere Thadde, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu atangaza akamaro ubu buryo buje gufashamo Akarere agira ati” Ni uburyo buzadufasha kumenya uko abantu bitabira ubuhinzi, kumenya ubuso igihingwa runaka gihinzeho kuko mbere ku bibona byari ibintu bitugoye, biratworohereza akazi.
Akomeza ati” Duhereye ku makuru iri koranabuhanga riduhaye tuzayifashisha mu igenamigambi kuko tuzaba tuzi ngo ubutaka budahinze ni ubuhe, no mu mihigo bizadufasha kuko wasangaga duterateranya imibare tutazi neza n’uburyo iba yapimwe, bizaduha imipimo nyabyo no gukora neza gahunda yo guteza ubuhinzi mu baturage.”
Akarere ka Kamonyi niko kabimburiye utundi turere mu gutangirizwamo ubu buryo bw’ikoranabuhanga ryifashishije indege zitagira abapilote(Drones) mu buhinzi. Ibihingwa bizibandwaho ari nabyo byatoranijwe mu Karere birimo; Ibigori mu gishanga, Ibishyimbo bigufi imusozi, Imyumbati n’Urutoki.
Munyaneza Theogene / intyoza.com