Nyarugenge: Basabwe kurwanya ibyaha binyuze mu mikino n’imyidagaduro

Kuri uyu wa 28 Ukwakira 2018 mu karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyarugenge habereye igitaramo kigamije kurwanya ibiyobyabwenge, inda ziterwa abana n’ibindi byaha binyuze muri siporo. Abitabiriye iki gitaramo, bibukijwe ko imikino ari inzira nziza ihuza abantu bigatuma baganira ku bibazo byugarije umuryango.

Ni igitaramo cyateguwe na Club Mantis yigisha umukino wa Kungufu, cyabanjirijwe n’urugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge rwatangiriye ku biro by’Akagari ka Biryogo rusorezwa ku biro by’Akagari ka Rwampala twombi two mu murenge wa Nyarugenge ari naho igitaramo cyabereye.

Igitaramo cyatumiwemo amakarabu (clubs) y’imikino atandukanye yo mu Karere ka Nyarugenge, kitabirwa n’abasaga 300 aho babwiwe ko siporo ari inzira nyayo yo gukumira no kurwanya ibyaha n’ibindi byose bishobora guhungabanya umutekano.

Uwashinze akaba n’umuyobozi mukuru wa club Mantis, Zhang X Ian ukomoka mu gihugu cy’Ubushinwa yavuze ko bateguye iki gitaramo kugira ngo bashyigikire umurongo wa leta y’u Rwanda wo kurwanya ibiyobwabwenge n’ibindi bikorwa bishobora guhungabanya umutekano.

Ati “Imikino ihuza abantu bagasabana kandi bakaganira ibyubaka,  bakirinda gukora ibintu bibi kuko nk’iyo ukoresha ibiyobwabwenge bikwicira impano ntugire icyo ugeraho bityo rero tubyirinde kugira ngo tube abasiporutifu b’akamaro.”

Chief Inspector of Police CIP Marie Goreth Umutesi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’izindi nzego mu Karere ka Nyarugenge yibukije abitabiriye iki gitaramo ko buri wese afite inshingano yo kurwanya ibiyobyabwenge no gukumira ibindi byaha bityo ko bakwiye kuba abafatanyabikorwa beza muri gahunda zose zo gukumira icyahungabanya umutekano.

Ati “Mwongeye kwibutswa ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa byose bishobora guteza umutekano muke, ni mudufashe kubirwanya kandi twigishe n’abatarahindura imyumvire.”

Yunzemo ati “Cyane cyane urubyiruko mwibuke ko ari mwe mbaraga z’igihugu, mwirinde ibiyobyabwenge kuko aribyo ntandaro y’ibindi byaha n’ubuzima  bubi.”

Abitabiriye iki gitaramo baturutse mu makarabu (Clubs) atandukanye arimo JAMA Club, African Empire Club, Sport friends n’abanyeshuri biga ku ishuri rya EPA na Biryogo basabwe kurushaho gukorana n’inzego zitandukanye mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko bikunze kuba intandaro y’ibindi byaha birimo gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa kandi bikangiza ubuzima bw’ubikoresha.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Nyarugenge: Basabwe kurwanya ibyaha binyuze mu mikino n’imyidagaduro

  1. kananga October 31, 2018 at 5:54 am

    Imikino n’imyidagaduro ifite uruhare mu gukumira ibyaha, ituma duhura tukidagadura aho kujya mbidukururira ibyaha byongeye duhurira hamwe tukungurana inama zubaka.

Comments are closed.