Abayobozi b’ibigo byigenga bicunga umutekano basabwe kurushaho kunoza inshingano z’ibigo bayobora zo gucunga umutekano usesuye w’abo bagirana amasezerano hagamijwe kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo.
Ibi babisabwe kuri uyu wa 06 Ugushingo 2018 mu nama yabahuje n’ubuyobozi bwa Polisi y’ u Rwanda, iyi nama yari igamije kwibutsa abayobozi b’ibigo byigenga bicunga umutekano kunoza imikorere n’imikoranire nabo bagirana amasezerano kugira ngo akazi kabo ko gucunga umutekano karusheho kugenda neza.
Ahanini, iyi nama yibanze ku mutekano mu mahoteli n’ibisabwa kugira ngo abakiriya bayo barusheho kunyurwa na serivisi bahabwa zishingiye ku mutekano w’abo n’ibyabo.
Umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa bya Polisi Deputy Inspector General of Police(DIGP) Felix Namuhoranye yavuze ko hari ibintu bikorerwa mu mahoteli bikwiye gucika kuko ari intandaro y’ibyaha no guteza umutekano muke.
Yavuze ko ku burangare bw’abashinzwe umutekano mu mahoteli hari amwe mu mahoteli abakiriya binjizamo ibiyobyabwenge, akorerwamo ubusambanyi, ubujura ndetse ngo rimwe na rimwe agasambanyirizwamo abana batarageza imyaka y’ubukure.
DIGP Namuhoranye yasabye abayobozi b’ibigo bishinzwe kurinda amahoteli kunoza uburyo bw’ihererekanya makuru mu kurwanya ibyo byaha kandi bagakora by’umwuga.
Yagize ati“Muramutse mushyize mu bikorwa ibyo amategeko ateganya, ibi bintu bihungabanya umutekano ntibyabera aho mushinzwe kurinda. Abashaka kubikora, amahoteli bayatinya bitewe n’ubushobozi babona mu bayarinda.”
DIGP Namuhoranye yibukije abafite ibigo byigenga bicunga umutekano ko bakwiye kujya banoza amasezerano bagirana n’abo bakorera ku buryo buri ruhande rumenya icyo rusabwa kugira ngo inshingano zirebana n’umutekano zirusheho kunozwa.
Yagize ati: “Mwihutira gukora amasezerano nabo mukorana mutarebye niba bafite ibizabafasha kunoza inshingano zo kurinda umutekano, nta byuma bifata amashusho (CCTV Cameras), imashini zisaka (scanners), n’ibindi, iyo mwemeye ko mukorana mwumva muzakora mute? Kuki nibura mutagirana amasezerano ngo mubyigurire noneho bazabasubize aho kwemera gukorera ahantu hatagira ikizabafasha mu nshingano na kimwe?”
Hagendewe ku ngero z’amahoteli yafashwe n’inkongi z’umuriro agakongoka, abashinzwe umutekano w’amahoteli babwiwe ko niyo habaho ibyo kwihanganira, hoteli itagira ibikoresho by’ibanze bizimya umuriro badakwiye kuyirindira umutekano kuko ngo ntawo iba isanganywe.
DIGP Namuhoranye yakebuye abafite ibigo byigenga bicunga umutekano ko abakozi babo bakwiye kongererwa ubumenyi mu bijyanye no gusaka kuko ngo mu magenzura yakozwe babonye hari ababikorana uburangare ku buryo kwinjirana ibintu bitemewe ahantu runaka bishoboka mu buryo bworoshye.
Gasana Hassan uyobora ihuriro ry’ibigo byigenga bicunga umutekano yemera ko hari ibigo bigifite intege nke zikomoka ku bushobozi budahagije, gusa ngo iyi nama ibafasha kwisuzuma bakamenya aho bakwiye gukosora no kongera imbaraga.
Yagize ati: Nyuma y’iyi nama tugiye kwicara dufate ingamba zizatuma tutongera kugaragazwa nk’uko tugaragara uyu munsi ku buryo imikorere n’imikoranire irushaho kunozwa.”
Abayozozi b’ibi bigo basabwe kuba maso bakitwararika umutekano waho bashinzwe kurinda n’ahandi muri rusange muri izi mpera z’umwaka kugira ngo abanyarwanda bazabashe kwishima nta nkomyi.
intyoza.com