Kuri uyu wa Kabiri Tariki 07 Ugushyingo 2018 abayobozi b’ibigo by’amashuri barenga 500 n’abandi bafite aho bahuriye n’uburezi mu Ntara y’Amajyaruguru bagiranye inama n’umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru ndetse n’abayobozi ba Polisi muri iyo Ntara.
Inama yayobowe n’umuyobozi w’Intara Jean Marie Vianney Gatabazi ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara Assistant Commission of Police (ACP) Eric Mutsinzi .
Hibanzwe ku bibazo bikunze kugaragara cyane mu bigo by’amashuri, birimo imyitwarire itari myiza mu banyeshuri irimo gukoresha ibiyobyabwenge bigatuma bamwe bata amashuri, abakobwa bagaterwa inda imburagihe.
Ikibazo cy’ikoreshwa nabi ry’umutungo w’ikigo, ubujura bw’ibikoresho mu mashuri nka za mudasobwa(Laptops), ikibazo k’imicungire y’abakozi (Abarezi) bikanagira ingaruka zikomeye ku ireme ry’uburezi.
Iyi ngingo ivuzwe harugu niyo umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Jean Marie Vianney Gatabazi yagarutseho cyane, asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri gukurikirana neza ko abarimu bubahiriza amasaha y’akazi ndetse bakanakurikirana imicungire y’umutungo w’ibigo.
Yagize ati:”Byamaze kugaragara ko hari bamwe mu barimu (Abarezi ) baza ku kazi bakanatahira igihe bashakiye. Ibikoresho by’ikigo nka za mudasobwa zirimo kwibwa cyane, ibi byose biraturuka ku burangare bwa bamwe muri mwebwe abayobozi b’amashuri.”
Guverineri Gatabazi yavuze ko abayobozi batubahiriza inshingano zabo nko gukurikirana imikorere y’abakozi bagiye kujya basezererwa mu kazi. Ikigo kizongera kwibwa ibikoresho, umuyobozi w’ikigo azajya abyishyura ku mushahara we.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru ACP Eric Mutsinzi yagarutse ku kibazo cya bamwe mu bakozi b’ibigo nk’abatetsi, abazamu, abakora amasuku mu bigo by’amashuri bazanira abanyeshuri ibiyobyabwenge.
Ibi bikagira ingaruka zikomeye ku myitwarire y’abanyeshuri harimo abata amashuri ndetse bigatuma bamwe mu bakobwa baterwa inda imburagihe.
Yagize ati:” Bamwe mu banyeshuri mu bigo by’amashuri inaha mu Ntara y’Amajayruguru bakoresha ibiyobyabwenge bitandukanye, twamaze kumenya ko babihabwa na bamwe mu bakozi bakora mu bigo by’amashuri nk’abatetsi, abazamu n’abakora amasuku.”
Yakomeje agaragaza ko biriya biyobyabwenge ari byo bituma abanyeshuri bagira imyitwarire itari myiza bigatuma abenshi bata amashuri abakobwa bagaterwa inda imburagihe. Abayobozi basabwe kujya bagenzura cyane abakozi bakora mu bigo baturuka hanze yabyo.
Mu gusoza iyi nama abayobozi b’ibigo by’amashuri bemeye ko ayo makosa koko hari ibigo akunda kugaragaramo bigatuma abanyeshuri barangwa n’imyitwaririre mibi.
Hafashwe umwanzuro ko bagiye kwikosora bakajya bakurikirana abanyeshuri umunsi ku wundi, igihe bari ku mashuri n’igihe basubiye mu miryango yabo.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri biyemeje ko bagiye kujya bagirana inama nyinshi n’ababyeyi b’abanyeshuri kugira ngo bafatanye gukurikirana uburere bw’abana.
Hanafashwe kandi umwanzuro wo gushinga amahuriro y’abanyeshuri arwanya ibyaha n’ibiyobyabwenge (Anti-crime clubs na Anti -Drugs Clubs), Abayobozi b’ibigo by’amashuri bakajya batangamo ibiganiro bakanakurikirana imikorere yazo n’umusaruro zitanga.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yasezeranyije ubufatanye bwose no kuba hafi abanyeshuri igihe cyose hari inama cyangwa ibiganiro bakeneye bijyanye n’umutekano no kurwanya ibyaha.
Intyoza.com